Umubano w’u Rwanda na Turkey washyizwe ku yindi ntera

U Rwanda na Turkey byongeye umubano hagati yabyo bishyira umukono ku masezerano y’imikoranire no koroshya imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.

Turkey yahise ifungura ambasade yayo mu Rwanda.
Turkey yahise ifungura ambasade yayo mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2016, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya Mevlüt Çavuşoğlu, yakoreye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo, basinyanye amasezerano atandukanye areba n’ibihugu byombi.

Ayo masezerano agera kuri atatu agenga imikoranire hagati ya Minisiteri zombi z’ububanyi n’amahanga, koroshya imigenderanire hagati y’ibihugu byombi no kongera ubufatanye mu burezi, aho hazongerwa umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Turukiya, cyane cyane mu ishami ry’ubuganga.

Ibiro bya ambasade ya Turkey ku Kimihurura.
Ibiro bya ambasade ya Turkey ku Kimihurura.

Minisitiri Mushikiwabi yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye ibihugu byombi biteye kuko hari n’indi mishinga igiye kuzatangira gukorwa mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Hagiye kongerwa imbaraga mu bucuruzi butandukanye hagati y’ibihugu bwombi cyane cyane ubushingiye ku ikawa u Rwanda ruzajya rwoherezayo.”

Avuga ko bemeranyijwe ko impuguke z’Abanyaturukiya mu ikoranabuhanga n’ubwubatsi zizajya ziza kenshi guhugura Abanyarwanda mu bintu bitandukanye, cyane ko hari ibikorwa by’intangarugero sosiyete zo muri Turukiya zirimo gukorera mu Rwanda, birimo nk’inyubako ya “Convention Centre”.

Ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere umubano binyuze mu buhahire.
Ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere umubano binyuze mu buhahire.

Minisitiri Çavuşoğlu, avuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi busanzwe ariko bugiye kwiyongera kuva hanafunguwe Amabasade.

Ati “Kompanyi y’indege ya Turkish Airlines imaze igihe ikorera mu Rwanda kandi imikorere ni myiza ari yo mpamvu tugiye gushishikariza n’abashoramari b’iwacu kuza gukorera mu Rwanda.”

Biyemeje kandi ko mu minsi iza Turukiya izafasha u Rwanda mu mishinga yo kongera amashanyarazi, inganda z’imyenda n’iyo gutunganya impu, hifashishijwe impuguke zo muri iki gihugu.

Minisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Çavuşoğlu basuhuzanya.
Minisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Çavuşoğlu basuhuzanya.

Iki gihugu cyahise kinafungura Ambasade yacyo mu Rwanda, yatashwe ku mugaragaro na ba minisitiri bombi.

Minisitiri Çavuşoğlu, azanasura ibihugu bya Uganda, Kenya na Somaliya mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’igihugu cye na byo, bikaba ngo biri muri gahunda ngari yo kongera ubufatanye hagati ya Turukiya n’umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane, mugutsura umubano nigihugu nka kiriya cyamaze gutera imbere kizadufasha muri byinshi ariko mbashimiye kubufatanye mu kwigisha abaganga bacu, bizakemura ikibazo cyabo twari dufite

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka