Bahezwa n’abayobozi babo kubaza ibibazo abayobozi bakuru

Bamwe baturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko babangamiwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze babakumira kubaza ibibazo igihe abayobozi bakuru babagendereye.

Bamwe mu baturage barerura bakavuga ko bapfukiranwe.
Bamwe mu baturage barerura bakavuga ko bapfukiranwe.

Ngaboyishema Faustin umwe mu baturage, avuga ko hari n’ababuzwa kugera aho inama ziri bubere. Ati "Ntabwo watinyuka kuvuga bakubujijije. Nonese wavuga ukazatakira nde umutware yamaze kukwijundika."

Nyirakayijemahe Yozafina wo mu Murenge wa Kavumu, ni umwe mu batinyutse kuvuga ikibazo cye ariko umuyobozi w’akagari yamubujije nyuma aza kumwuka inabi bituma avanwa ku rutonde rw ‘abakene bafashwa. Ingaruka nkiyi ikaba ariyo ituma abenshi batinya kuvuga.

Kanyange Christine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko hari abaturage babaha amakuru ko abayobozi babo mu tugari n’imidugudu bababuza kubaza ibibazo byabo iyo bari busurwe n’abayobozi.

Ngo iyo basuwe hari ababuzwa kubaza ibibazo byabo.
Ngo iyo basuwe hari ababuzwa kubaza ibibazo byabo.

Avuga ko bituma ibibazo bikomeza kwiyongera, bikanatuma iyo haje abayobozi ku rwego rw’igihugu babazwa ibibazo byagombye kuba byarakemutse.

Agira ati "Byaragaragaye ko hari abayobozi bamwe bafata umunwa abaturage bababuza kuvuga ibibazo byabo iyo twabasuye cyangwa haje izindi nzego.

Ibi ni kimwe mu bituma abaturage batabizera ndetse bagaceceka maze haza abayobozi bakuru ugasanga barabazwa ibibazo bikwiye kuba byarakemutse."

Kanyange avuga ko ahanini ibyo biterwa n’amanyanga aturuka ku ruhare abayobozi nk’abo baba bafite mu kibazo cy’umuturage. Avuga ariko ko abameze gutyo bagiye guhagurukirwa akanabagira inama yo kwegura ku buyobozi kuko batabushoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfrois, avuga ko icyo kibazo gihari, ahereye ku ruzinduko Minisitiri Kaboneka Francis aherutse kugirira muri aka karere, abaturage ngo bamubajije ibibazo byagombye kuba byarakemuwe n’inzego zo hasi, bikagaragaza ko hari abayobozi bategera abaturage cyangwa bakabpfukirana nyuma bakabirambirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka