Abakobwa bahangayikishijwe na moto bakwa mu “majyambere”

Abatuye Intara y’Amajyepfo biganjemo igitsina gore batararushinga, bahangayikishijwe n’ibyo bakwa mu gihe bagiye gushaka byitwa “Amajyambere”, birimo moto cyangwa igare.

Hari abasore ngo basigaye baka moto cyangwa igare umukobwa bagiye kurushinga.
Hari abasore ngo basigaye baka moto cyangwa igare umukobwa bagiye kurushinga.

Uyu muco ngo usigaye ugaragara mu nce za Muhanga, usigaye utuma ingo nyihsi zisenyuka zitamze kabiri kuko ziba zubakiye ku butunzi cyangwa bikabangamira abakobwa badafite ubushobozi buhagije, nk’uko umwe mu b’igitsina gore nka Narore Marie Chantal babivuga.

Agira ati “Dusigaye twumva ngo iyo mu Nduga abakobwa basabwa kujyana amamoto, amagare, intebe n’ibindi byose, mbona ibyo atari umuco karande mubice hakiri kare.”

Yabitangaje nyuma y’ibiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yari amaze kugirana n’abatuye Akarere ka Muhanga ku ihohotera rigaragara hagati y’ababana.

Yavuze ko uwo muco niba uhari ukwiye gucika hakiri kare kuko ngo kubana bisaba urukundo aho kuba ikiguzi.

Guverineri Munyantwali asanga abagabo bakubita abagore bakabaryama iruhande ari injiji zitazi kwicungira umutekano.
Guverineri Munyantwali asanga abagabo bakubita abagore bakabaryama iruhande ari injiji zitazi kwicungira umutekano.

Amajyambere ni ibikoresho umukobwa warongowe yitwaza, kugira ngo bimufashe gutangira urugo neza. Akenshi ni ibikoresho byo mu rugo nk’imyenda, amasafuriya n’ibiryo.

Guverineri Munyatwali yagarutse ku kibazo cy’ihohotera hagati y’abashakanye, avuga ko bidakwiye kandi ko umuntu akubita umugore bararana igihe cyose.

Ati “Ubwo ubwenge ni ubuhe, kumara gukubita umugore ukamujya iruhande ugasinzira, ubwo se hari injiji irenze gukubita umuntu ukamujya iruhande ukaryama, umuntu aba injiji akanibagirwa kwicungira umutekano, ese uba uzi ko uwo ukubise atari umuntu.”

Abaturage bavuga ko ibiganiro nk’ibyo bagirana n’abayobozi bibafasha kugenda bahindura imyumvire iyo bikozwe akenshi.

Rizinde François ucururiza mu isoko rya Muhanga, avuga ko inyigisho z’abayobozi zibafasha abaturage kongera gusubiza amaso inyuma bakibuka uburenganzira bagomba bagenzi babo.

Ati “Nshimishijwe no kuba mushishikariza abaturage kubana neza by’umwihariko ku bashakanye kuko ari naho uburere bw’abana bushingira, none rero turifuza ko n’ubundi wazadusura nk’umwarimu mwiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahahaha
Governor ni danger kabisa.! Ajye ababwira....

K yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka