Bagereka ubwiyongere bw’abaturage ku businzi abagore biharaje

Abatuye imirenge ya Sake na Rukumberi muri Ngoma, basanga ubusinzi bwadutse mu bagore burimo gutera ubwiyongere bw’abana bavuka nta bushobozi.

Bamwe mu bagore bari bitabiriye ibiganiro n'abasenateri nyuma y'umuganda.
Bamwe mu bagore bari bitabiriye ibiganiro n’abasenateri nyuma y’umuganda.

Ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abavuka cyahagurukije abasenateri bayobowe na Vice Perezida wa Sena, biyemeza kuzaganiriza aba baturage by’umwihariko ku kuboneza urubyaro.

Bamwe mu bagabo batuye muri iyi mirenge bavuga ko uku gukunda inzoga bituma hari n’abagore bahabwa amafaranga n’abagabo babo ngo bajye kuboneza urubyaro ntibajyeyo ahubwo bakayajyana mu kabari, nk’uko nitangazwa n’uwitwa Bikorimana.

Agira ati “Umugore umuha amafaranga ngo ajye kuboneza urubyaro, akayajyana mu kabari ukagira ngo yabikoze, wazajya kubona ukabona aratwite. Nubwo hari abagabo benshi batabikozwa ariko abagore na bo bikosore, bareke inzoga.”

Visi Perezida wa Sena, Harerimana Fatou yasabye ababyeyi kugana serivisi zo kuboneza urubyaro aho kuzagorwa no kurera abo badashoboye.
Visi Perezida wa Sena, Harerimana Fatou yasabye ababyeyi kugana serivisi zo kuboneza urubyaro aho kuzagorwa no kurera abo badashoboye.

Niyonagira Grace utuye mu Murenge wa Rukumberi, ni umwe mu bagore banenga bagenzi babo ku ngeso yo kwirirwa mu tubari bagasinda, bamwe zikabatera kwiyandarika bakahakura inda zidateganijwe.

Ati “Birababaje, hari abagore birirwa mu tubari bamara guhaga inzoga, bakabegeka aho bakabatera n’inda. Ubusinzi butuma batifata, turabibona rwose birahari. Ubusinzi ni bwo butuma babyara batatekereje uko bazabarera.”

Ingo nyinshi zo muri iyi mirenge cyane cyane Rukumberi, usanga zirimo abana bagera ku munani. Bamwe bakisobanura ko ari ugutinya ko hagira upfa bagasigara ari incike.

Ku muganda ngarukakwezi wabaye ku wa Gatandatu, tariki 28 Gicurasi 2016, Abasinateri bari bifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa, biyemeje kugihagurukira bakazagaruka kuganiriza aba baturage kuri iki kibazo.

Harerimana Fatou, Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, yavuze ko bibabaje kubona abantu bashaka kubyara abo badashoboye kurera.

Ati “Ababyeyi hano buri wese arahetse afite n’undi muto. Muri Sake ngo nta mubyeyi ugira abana bari munsi ya batanu! Abo twakoranye umuganda bo batubwiye ngo hano mubyara umunani ufunze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka