Inkunga y’abarokotse Jenoside imaze umwaka mu bubiko bw’ibitaro

Umwaka urashize abakozi b’Ibitaro bya Kirehe batanze inkunga y’imifuka 58 ya sima yo kubakira imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside batishoboye, ariko iracyabitse mu bitaro.

Inkunga ya sima yagenewe kubakira abarokotse Jenoside batishoboye imaze umwaka wose mu bitaro itarakoreshwa.
Inkunga ya sima yagenewe kubakira abarokotse Jenoside batishoboye imaze umwaka wose mu bitaro itarakoreshwa.

Amakuru y’iyo nkunga yamaze gutangwa ariko ikaba iheze mu bitaro, yagiye ku mugaragaro ku wa 26 Gicurasi 2016, ubwo hibukwaga abakozi, abarwayi n’abarwaza mu bigo by’ubuvuzi bigize Ibitaro bya Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abagize iyi miryango bavuze ko iyo sima yatanzwe mu mwaka ushize wa 2015 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo babuze amikoro yo kuyikoresha kugira ngo basane inzu zabo zikomeje kwangirika.

Umwe muri bo yagize ati “Twashimiye abakozi b’ibitaro bagize umutima w’impuhwe baradufasha, gusa ntitwabashije kubona ubushobozi bwo gukoresha sima twahawe. Inzu zikomeje kudusenyukiraho. Sima twazirekeye mu bubiko bw’Ibitaro bya Kirehe kuko nta kundi twagombaga kubigenza.”

Ibitaro bya Kirehe byibutse abakozi, abarwayi n'abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibitaro bya Kirehe byibutse abakozi, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr Ngamije Patient, avuga ko habayeho uburangare ntihashyirwaho umuntu wo gukurikirana icyo gikorwa.

Ati “Ikigaragara ni uko byari byaratanzwe ariko habaho gukererwa, hakaba hashize umwaka wose sima zikiri mu bubiko bw’ibitaro. Byatewe n’uko hatashyizweho umuntu wo kubikurikirana. Dufite ingamba zo gushyiraho umuntu by’umwihariko uzakorana n’ubuyobozi bw’umurenge n’ubwa IBUKA iyo miryango ikubakirwa.”

Yavuze ko iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi izarangira iyo miryango yarubakiwe.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kirehe, Dr. Ngamije Patient, avuga ko iki kibazo kigiye gukemuka maze inkunga igakora icyo yatangiwe.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr. Ngamije Patient, avuga ko iki kibazo kigiye gukemuka maze inkunga igakora icyo yatangiwe.

Ati “Numva icyo gikorwa cyakwihutishwa, iyo miryango ikubakirwa vuba. Nta n’imbogamizi zizabaho kuko mu kwibuka ku nshuro ya 22 dutanze indi nkunga y’amafaranga ibihumbi 500Frw azunganira iyo mifuka ya sima kugira ngo igikorwa kigende neza.”

Depite Mujawamariya Berthe wari witabiriye umuhango wo kwibuka abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye buri wese gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, babaha ubufasha bunyuranye mu kubafasha kwiyubaka.

Depite Mujawamariya Berthe yasabye ababyeyi gusobanurira neza abana ibya Jenoside birinda kubayobya.
Depite Mujawamariya Berthe yasabye ababyeyi gusobanurira neza abana ibya Jenoside birinda kubayobya.

Yasabye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ababyeyi bakigisha abana umuco wo gukunda igihugu n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, kugira ngo babarinde ibitekerezo bibi biganisha ku ivangura.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango.
Ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitaro bya Kirehe.
Ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitaro bya Kirehe.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka