Nyanza: Kutamenya kugaburira abana byateye 800 indwara z’imirire mibi

Abana bagera kuri 800 mu Karere ka Nyanza bugarijwe n’imirire mibi, kubera ubumenyi bucye bw’ababyeyi ku gutegura indyo yuzuye.

Bamwe mu bana bugarijwe n'imirire mibi muri Nyanza.
Bamwe mu bana bugarijwe n’imirire mibi muri Nyanza.

Ikibazo cyahise gihagurutsa akarere n’abafatanyabikorwa, kugira ngo ibigo nderabuzima bifashe aba bana barimo 168 bari mu ibara ry’umutuku bivuga ko bafite imirire mibi ikabije, na 633 bari mu ibara ry’umuhondo rivuga abana bafite imirire mibi ariko idakabije.

Umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubuzima b’ukorera ku kigo nderabuzima cya Gatagara, Kabera Dorothee avuga ko bamaze iminsi bahugurwa ku buryo nabo bazahugura abajyanama b’ubuzima, bagaca icyo kibazo cy’imirire mibi burundu.

Abazahugura abandi bahawe isomo ngiro ryo kondora abana bari mu mirire mibi.
Abazahugura abandi bahawe isomo ngiro ryo kondora abana bari mu mirire mibi.

Agiea ati “Urebye ntabwo ibiryo byabuze ahubwo uburyo babigaburiramo abana nibwo budahwitse kuko batazi uko babibavangira.”

Umushinga Muri Nyanza François-Xavier Bagnoud (FXB) wakoze ubu bushakashatsi, uvuga ko iyi mibare ari iyatanzwe n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu yose noneho nabo bakayikusanya, Ngiruwonsanga Narcisse, ushinzwemo imirire, isuku n’isukura abisobanura.

Ati “Iyi mibare tuyemeranyaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuko bwayikoreye igenzura abo bireba basanga ifite ishingiro.”

Ngiruwonsanga umukozi wa FXB ahugura abazahugura abandi ku kwita ku mirire y'abana.
Ngiruwonsanga umukozi wa FXB ahugura abazahugura abandi ku kwita ku mirire y’abana.

Ngiruwonsanga avuga ko urutonde rw’abo bana bari munsi y’imyaka itanu n’imiryango bagiye baherereyemo mu midugudu izwi ku buryo ubu barimo kwitabwaho n’ibigo nderabuzima bibegereye babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Nshimyumukiza Martin ukora mu Karere ka Nyanza, yasabye abasoje amahugurwa tariki 27 Gicurasi ko inyigisho bahawe zijya gukemura ikibazo kiriho imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu igacika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka