MUSANZE: Amazi yamanutse mu birunga yasenyeye abaturage ba Busogo, imyaka irangirika

Imvura yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro rishyira iki Cyumweru, tariki 29 Gicurasi 2016, yateje isuri ikomeye yamanutse mu misozi y’ibirunga isenyera bamwe mu baturage b’Umurenge wa Busogo.

Imvura yasenyeye abaturage b'Umurenge wa Busogo.
Imvura yasenyeye abaturage b’Umurenge wa Busogo.

Nta buzima bw’umuntu bwigeze buhitanwa n’ibi biza nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.

Ibyangiritse byamaze kumenyekana birimo inzu 12 zasenyutse zirimo icyenda zo mu Kagari ka Sahara n’izindi eshatu zo mu Kagari ka Gisesero. Amatungo yapfuye amaze kubarurwa ni ihene imwe, intama imwe ndetse n’inkoko eshatu kandi n’imyaka yo mu mirima yarengewe.

Umunyamakuru wa Kigali Today uri mu Karere ka Musanze, yabonye (muri aya masaa yine z’igitondo) abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano, bamaze kugera mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo gutabara abaturage bibasiwe n’ibi biza.

Imyaka yangiritse cyane.
Imyaka yangiritse cyane.

Umukecuru Nyiraburiri Venancia, wo mu Kagari ka Rubaya gaturanye n’aka Sahara, abwiye Kigali Today ko iyo mvura yaguye mu gicuku hagati ya saa sita na saa munani z’ijoro, ikaba yari nyinshi cyane kandi irimo umutyaga ufite imbaraga, ku buryo ngo ari ubwa mbere bayibonye mu buzima bwabo.

Uyu mukecuru waje muri aka kagari gutabara bagenzi be basenyewe n’ibiza, arasaba inzego zose gukora ibishoboka kugira ngo zitabare abahuye n’izi ngorane.

Hari n'izasenywe n'umuyaga mwinshi. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.
Hari n’izasenywe n’umuyaga mwinshi. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Habyarimana Jean Damascene, yadutangarije ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka kugira ngo bufashe abakozweho n’ibiza kubona ubutabazi bw’ibanze burimo ibyo kurya n’imyambaro.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba bacumbikiye bagenzi babo bibasiwe n’ibiza mu gihe Leta ikirimo gushaka ubo bafashwa.

Aha hantu (herekanwa n'akambi k'umukara) nta wapfa kumenya ko hari inzu. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.
Aha hantu (herekanwa n’akambi k’umukara) nta wapfa kumenya ko hari inzu. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.

Mu ijoro ryakeye, ngo nta muturage wo mu Kagari ka Sahara waryamye kuko bari bafite ubwoba bw’uko inzu zabagwira.

Ibyangiritse byose ntibirabarurwa ngo bimenyekane ingano ariko ubutabazi bwatangiye.

Andi mafoto:

Abaturage basenyewe n'ibiza mu Murenge wa Busogo, baracyari mu bwigunge.
Abaturage basenyewe n’ibiza mu Murenge wa Busogo, baracyari mu bwigunge.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu, Habyarimana Jean Damascene, yasabye abaturage kuba bafashije bagenzi babo bahuye n'ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Habyarimana Jean Damascene, yasabye abaturage kuba bafashije bagenzi babo bahuye n’ibiza.
Imyaka yarengewe mu buryo bugaragarira amaso. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.
Imyaka yarengewe mu buryo bugaragarira amaso. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.
Aho amazi yakamye mu mirenzo, hiyashije imitutu. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.
Aho amazi yakamye mu mirenzo, hiyashije imitutu. Ifoto: Abdul Tarib/Kigali Today.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Imana ishimwe ko ntawahasize ubuzima.ibintu ni ibishakwa buhoro buhoro .abasenyewe mukomere ntakiba kumuntu imana tazi i mpamvu musenge kuko ibyiyimvura mukwezi kumwe.Mana tabara.

ishimwe yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Imana itabare abo banyarwanda kdi leta irebe uburyo yabatuza ahegutse murabona ko bari ahantu hatari heza (plateau)

Regis yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Uwiteka Muremyi wacu, reba ubwoko bwawe i Busogo/Sahara.
Ndihanganisha abavandimwe bacu bagezweho na biriya biza.
Imana niyo yaturemye twese kdi rwose Iradukunda,nta n"ikintu na kimwe gitungura cg ngo kinanire Imana.
Mukomere bavandimwe, kugera kure Si ko gupfa kdi iyatangiye umurimo muri twe ninayo iza wusoza.

Gashunguru Bonaventure yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

ikigali izuba riratwishe imikungugu muri street itumereye nabi none I musanze itumba baracyarifite bihangane abasenyewe niyo mvura twifanije nabo

Emmy yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ibi biraturenze twe i Nyagatare izuba ryatumariye imyaka yumye iteze ahandi imvura bayinuba
Kuki wabyemeye MANA NYAGASANI ibyaka kababaro
MANA wavuzeko utazongera kurimbuza isi amazi
MANA tabara abana bawe bagowe kubwo imihindagurikire y’ikirere
Twihanganishije abari muri akakaga

Jean Sauer BURAHO yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

Mana yanjye!!!! ibi ni ibiki koko!! mwihangane kweri

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

abobaturage bihangane ariko ubuyozi burebe uko bubafasha murakoze

kwizera marc yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

Yooooooooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

yvonne yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

pole sana bavandi nabonaga imvura isa niyahise kumbe iracyariho yo kwangiza bigeze aha!!

yvonne yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka