Kwitabira imyuga iciriritse byabavanye mu bukene

Abakanishi b’amagare n’abadozi b’inkweto bo mu Rwanza mu Karere ka Gisagara, baravuga ko imyuga yabo ibatunze ikabafasha gutera imbere, bityo ko ntawe ukwiye gusuzugura umurimo.

Abakora amagare mu Rwanza bavuga ko bibatunze ntibasabirize.
Abakora amagare mu Rwanza bavuga ko bibatunze ntibasabirize.

Iyo ugeze mu rusisiro (centre) rwa Rwanza mu Murenge wa Save, cyane cyane iyo isoko ryaremye, usanga urujya n’uruza rw’abantu bakora imyuga itandukanye irimo gukora amagare no kudoda inkweto.

Abakora iyo mirimo bavuga ko mu gihe kirekire babimazemo, kabafashije kwibeshaho no gutunga imiryango yabo, bayibonera ibyo ikeneye.

Hategekimana Jean Baptiste w’imyaka 70 akora umwuga w’ubukanishi bw’amagare. Avuga ko yabashije kwigurira igare, akaba yoroye ingurube ndetse akanishyurira amafaranga y’ishuri abana be babiri biga mu mashuri yisumbuye, abikesheje uyu mwuga.

Ati «Maze imyaka irenga 15 muri aka kazi kandi sindagira ikibazo na kimwe kuko icyo gihe cyose natunze umuryango wanjye ntiwagira icyo umburana.»

Uwitwa Bizimungu na we ukanika amagare mu Rwanza, avuga ko umwuga w’ubukanishi bw’amagare wamugiriye akamaro kuko atunze umugore n’abana bane, akaba yarashoboye no kubaka inzu batuyemo ifite agaciro k’ibihumbi 700Frw.

Abadoda inkweto barasaba kujya bahugurwa bakegendana n'igihe.
Abadoda inkweto barasaba kujya bahugurwa bakegendana n’igihe.

Abadoda inkweto na bo bavuga ko uwo mwuga wabagiriye akamaro kuko bitunze babikesha ako kazi. Hari bamwe muri bo bavuga ko bubatse amazu babikesheje uwo mwuga, kandi ngo bose nta kibazo bagira cyo kwishyurira imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza.

Sibomana Michel ati «Maze imyaka irenga 10 nkora inkweto za Rugabire nkanadoda izacitse ariko birantunze rwose. Umuryango wanjye ntubura mituweli kandi niyubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.”

Abakora imyuga iciriritse muri Rwanza, bavuga ko imbogamizi bafite kugera ubu ari iyo kuba iterambere ryihuta ariko bo bakaba badatera imbere mu bumenyi, bakaba bifuza ko na bo bajya bagenerwa amahugurwa kugira ban go babashe kugendana n’igihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Ubukungu, Jean Paul Hanganimana, avuga ko hari gahunda y’amahugurwa iteganyirijwe abanyabukorikori bo muri ako karere, ikazatangira muri Nyakanga 2016.

Abakorera imyuga iciriritse ku isoko rya Rwanza bishimira ko ituma bibonera ibyo bakeneye.
Abakorera imyuga iciriritse ku isoko rya Rwanza bishimira ko ituma bibonera ibyo bakeneye.

Ati “Gahunda irahari rwose, tuzatangira kubahugura muri Nyakanga. Ingengo y’imari y’umwaka utaha (2016) itangiye, tuzatangirana n’izi gahunda kugira ngo na bo babashe kuzamuka mu iterambere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMWUGA NIMWIZA CYANE NANJYE NIZE UBUBAJI NTACYO MBAYE TUBASHIMIRA KWITANGA KWANYU MUDUSHYIGIKIRA MURAKOZE

hagenimana jean damour yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka