BK yasobanuye impamvu ica 500Frw abishyura imisoro

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) basobanuye impamvu baca 500Frw abayisaba serivisi z’imisoro badafite konti muri iyo banki.

Abayobozi ba BK bagiranye ibiganiro n'abakiriya babo bo muri Rubavu.
Abayobozi ba BK bagiranye ibiganiro n’abakiriya babo bo muri Rubavu.

Kuri uyu wa kane tariki 26 Gicurasi 2016, abayobozi ba BK bagiranye ikiganoro n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakorana n’ishami rya Mahoko, bari babasabye gukuraho amafaranga 500 yakwa abagiye kwishyura imisoro badafite konti muri iyo banki.

Umuyobozi ushinzwe amashami ya Banki ya Kigali n’abakiriya bato, Ngunga Adolphe yatangaje, BK yifuza gukorana n’abantu bose kandi abafite konti badasabwa amafaranga.

Agira ati “Twashyizeho konti zidacibwa amafaranga kugira ngo dukorane n’abantu bose, turifuza ko n’abo bacibwa amafaranga kubera badafite konti ko bazifunguza.”

Abaturage bo mu Mirenge ya kanama, Nyundo, Nyakiriba, Mudende, kanzenze, Busasamana na Bugeshi bakorana na Banki ya Kigali ishami rya Mahoko, bavuga ko yabafashije kwiteza imbere no gutinyuka Banki bari bazi ko ari izabasirimu, nk’uko umwe muri bo yabitangaje.

Abaturage bakurikiye ikiganiro.
Abaturage bakurikiye ikiganiro.

Ati “Twabonaga banki twaviye mu mujyi wa Gisenyi tukibwira ko ari iz’abasirimu, ariko yaratwegereye iza Mahoko, umuyobozi wayo adusanga aho turi akatuganiriza ndetse akaduha inguzanyo ubu dukorana neza.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Kalisisi Diane, avuga ko nubwo banki ya Kigali itanga amafaranga, ayo itanga ni amafaranga y’abaturage, avuga ko abashaka inguzanyo bagomba gukora imishinga neza bagahabwa amafaranga.

Ati “Amafaranga dutanga si ayacu twe dukora muri banki, ni ayanyu n’abashoramari, kandi icyo dushaka n’uko mukora imishinga yunguka kuko iyo uteye imbere urushaho gukorana na Banki ndetse n’igihugu kigatera imbere.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali ishami rya Mahoko Mugiraneza Juvenal, avuga ko bakorana n’abahinzi barenga 1500 bahabwa inguzanyo iyo bayikeneye bakishyura iyo bejeje.

Harelimana Blaise ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rubavu avuga ko kuva mu 2014 Banki ya Kigali ishami rya Mahoko rihembwa gukorana neza n’abahinzi agasaba n’ayandi ma banki guteza imbere ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

BK nayo ntigakabye sinzi niba aziharira isoko ryamabanki kuko birengagiza nkana ko buri wese atabona amafr akwiza muri buri banki .None se nabandi babikoze urengana ninde Leta nidutabare kuko ayo twatanze arahagije.Bamenyeko rubanda rugufi tuba mu mirenge Sacco itadukata buri kwezi.Ndatabaza Leta dusorera ishireho amacpte mu mayandi mabanki maze BK nzarebe uko igira cg se hari ubwumvikane hagati ya BK na Leta ku gukama abaturage bayo??????Nnikibazo kandi ntawe ukibona kuko abakozi benshi ba Leta bayihemberwamo.Mwambwira umubare wabo KU BATURAGE BURWANDA?

murebwayire yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

nanje numva ari ihohoterwa kubantu bishura umusoro pe kuko NATO niyo twita ikiguzi ngereka ayo yose yishurwa numukonsomateur akongera igiciro Ku isoko bitera nihinduka ryibyinjira mugihugu.

alias yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

Hahahh!!!! Inkuru ziragwira iti iranyishe kuko ntakintu kirimo pe!!!!
Impamvu ni iyihe?

Martin yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

njyewec ko bayanyishyuje kdi mfitemo konti

Turatsinze yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Nubwo atavuze impamvu ariko bo barifuza ko buri nwese afunguza compte i wabo. niyo mpamvu bacharginga umuntu udafitemo account

niyitegeka yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Umva basomyi ,bagenzi banjye.Njye mbona buriya ari ubryo bwi’igitugu BK ikoresha.Ese niba ntashaka gufunguza konti muri BK, nzayifunguza ngo batanca amande ya Frw 500.

Gasarabwe yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Wa munyamakuru we nawe ntaho utaniye na Bk ubwo c utubwiye iki?

jojori yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Aroo umva umva iyi nkuru irapfuye nabi cyane ubu se yasobanuye ko biterwa niki

ruti yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ibi bintu njye byarantunguye pe , kdi ndabona ntanibisobanuro muduhaye . ese gufungura konti muri BK ni itegeko? ese nta yindi banki umuntu yakishuriramo? dukeneye ibisobanuro bihagije tumenye niba abantu batarengana.

yohani yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

ntago ibyobisonuro byumvikana nonese gukorana niyo bank ni itegeko? nonese niba mbona service zabo zidahwitse nzayijyamo kugirango ntazajya ncibwa 500fr gusa?ahubwo ibiza bank ziri murwanda ni nyinshyi RRA izahagarike gukorana na BK maze turebe ko imisoro izabura aho inyura please mbisubiremo ririya ni ihohoterwa dukorerwa kdi jyewe ndi kubikurikirana ninsanga bishoboka RRA na BK tuzabajyana munkiko murakoze

semuhanuka p yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka