Urubanza ruregwamo abayobozi b’Ibitaro bya Kibogora rwasubitswe

Abayobozi b’Ibitaro bya Kibogora ntibabashije kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuko umwe muri bo yavuze ko atarabona umwunganira mu mategeko.

Ibitaro bya Kibogora byo mu Karere ka Nyamasheke.
Ibitaro bya Kibogora byo mu Karere ka Nyamasheke.

Mu rubanza baregwamo kunyereza umutungo w’ibitaro bari bashinzwe kuyobora, umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nsabimana Damien, yavuze ko adashobora kuburana atarabona umwunganizi mu mategeko, bituma urubanza rwagobaga kuburanwa ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2016 rusubikwa.

Uru rubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2016 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.

Dr. Nsabimana Damien uyobora Ibitaro bya Kibogora, Kadogo Aimable ushinzwe ubutegetsi n’abakozi ndetse na Izabiriza Bernadette ushinzwe ibaruramari, batawe muri yombi tariki ya 11 Gicurasi 2016, bashinjwa kunyereza umutungo w’ibitaro.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko bafunzwe bakekwaho kunyereza umutungo w’ibitaro bayoboraga nyuma y’igenzura (audit) ryari rimaze iminsi rikorwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Biteganyijwe ko bazaburana kuri uyu wa 27 Gicurasi, isaa mbili zuzuye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi. Bose bazaburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nubwo bivugwa ko Izabiriza ashobora kuba arwaye ndetse ari mu bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bayobozi b’ibitaro bazaburane hakurikijwe amategeko maze icyaha nikibahama bahanwe hakurikijwe amategeko nikitabahama barekurwe. Ariko kandi tujye tumenya ko kunyereza cyangwa gucunga nabi umutungo w’igihugu cyangwa w’abaturage bihanwa n’amategeko. Abaturage rero turasabwa kujya dutanga amakuru Ku nzego zibishinzwe kugira ngo abantu banyereza ibya rubanda babibazwe.

kalisa fidele yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka