Gasutamo ya Cyanika izuzura itwaye miliyari 6,5Frw

Gasutamo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda igiye kubakwa ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera izuzura itwaye miliyari 6 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Inyigo yakozwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) igaragaza ko iyo gasutamo izwi nka “One Stop Border Post”, izaba igizwe n’inyubako ikoreramo serivisi zitandukanye zo ku mupaka, amacumbi y’abakora ku mupaka na “Parking” y’amakamyo n’ibindi binyabiziga.

Kuri uyu mupaka wa Cyanika niho hagiye kubakwa Gasutamo ihuriwe n'u Rwanda na Uganda.
Kuri uyu mupaka wa Cyanika niho hagiye kubakwa Gasutamo ihuriwe n’u Rwanda na Uganda.

Kuri ubu, haracyakorwa inyigo harebwa uburyo iyo gasutamo yakubakwa. Gusa ngo n’ayo mafaranga agomba kuyubaka ntaraboneka yose.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2016, ubwo mu Karere ka Burera haberaga inama yo kureba aho kubaka iyo gasutamo bigeze, hafashwe umwanzuro ko igomba kubakwa bidatinze hifashishijwe miliyoni 750Frw zabaye zibonetse Akarere ka Burera gafite, andi akazaza nyuma.

Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wari uyoboye iyo nama, avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2016 imirimo yo kubaka “One Stop Border Post” ya Cyanika, ishobora gutangira.

Inzu ya gasutamo isanzwe ku mupaka wa Cyanika irashaje kandi ni nto.
Inzu ya gasutamo isanzwe ku mupaka wa Cyanika irashaje kandi ni nto.

Agira ati “Ni yo mpamvu twemeje ko mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2016) byose bizakorwa ku buryo mu by’ukuri, imirimo (yo kubaka) ishobora gutangira mu kwezi kwa karindwi (2016).”

Iyo mirimo ngo ishobora gutangirana n’ivugururwa ry’amazu ya gasutamo asanzwe ku mupaka wa Cyanika, bigaragara ko ari mato kandi ashaje.

Nubwo ariko inyubako za “One Stop Border Post” ku mupaka wa Cyanika zitarubakwa, imikorere y’iyo gahunda yo yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Iyo gahunda itarajyaho abakoresha uwo mupaka bahagararaga kabiri, ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’urwa Uganda, berekana ibyangombwa. Aho igiriyeho, bahagarara rimwe gusa kuko abakozi ba gasutamo b’ibihugu byombi bakorera mu nzu imwe.

Munyankusi Jean Damascene uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko iyo gahunda izateza imbere ubucuruzi, nyuma y’aho bayisabiye muri 2013.

Ati “Mu gihe wari kumara ahantu amasaha abiri, ukahamara iminota itanu cyangwa 10 urumva ko ubwabyo birihutisha bya bicuruzwa umaze kurangura, ubigejeje ku isoko, ugasanga umukiliya agihari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye ndasobanuza, ababizi mu nsobanurire. None se niba gahunda ya EAC ari ukazagera aho tugira igihugu kimwe, ubuyobozi bumwe, imipaka ikavaho, kandi ntawe utabyifuza, kuko no muri SHENGEEN mu bihugu bya UNION EUREPEENNE Bimeze, kuki twe turimo kubaka ibintu bihenze kuriya, bishobora kuvaho ejo cyangwa ejo bundi. Yego gukorera ahantu heza ntawe ubyanze, ariko bagabanya ariya mafaranga, bagasagurira ibitaro, amashuri, inganda, gutunganya ibishanga n’ibindi byakwinjiza amafaranga; Mwayashoye se muri STEVIA, mu kubaka uruganda rukora isukari ya STEVIA ko yakwinjiza amadovize atagira ingano kandi tukabona isukari itagira ingaruka ku mubiri.NGAHO MUKOMEZE nzaba ndora, kereka niba ibya EAC biba ari igipindi. Ko mbona iyo uva mu BUBILIGI winjira mu BUFARANSA utamenya ko wageze mu kindi gihugu, ayo makamyo kandi azaba ahagarara ashaka iki? Abantu bo rwose wapi, ni ugukomeza urugendo mpaka ugeze aho uruhukira, cg ugeze iyo ujya. MILIYARI 6. Nyuma y’imyaka 5 cyangwa 10 bati imipaka ivuyeho.HANYUMA, hazaba HOTELI, amashuri, muzahashyira iki? NASOBANUZAGA, mbaye mbashimiye ibisobanuro byanyu bisobanutse.

GGG yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka