Imiti gakondo iracyasuzugurwa kandi ari ishingiro ry’iya kizungu

Umuryango Nyafurika Ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) urasaba abatuye isi kudasuzugura imiti gakondo kuko ngo ivura ikanaba ishingiro ry’iya kizungu.

Henshi mu Rwanda hasigaye hakoreshwa imiti gakondo.
Henshi mu Rwanda hasigaye hakoreshwa imiti gakondo.

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2016, igamije kureba uko hashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge agenga ikoreshwa ry’imiti gakondo muri Afurika, kugira ngo hashyirweho imirongo ngenderwaho y’imikoreshereze yayo.

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr Nsengimana Hermogène, avuga ko imiti gakondo ifite akamaro kanini, gusa ngo hakwiye kunozwa uko itegurwa.

Yagize ati “Imiti ya kizungu yose mubona ikomoka kuri iyi ya gakondo, abantu benshi muri Afurika bemeza ko ibavura kandi ntibagireho ingaruka mbi. Icyo tugomba gukora ni ukuyitunganya ikagira isuku ku buryo uyihawe atayinuba.”

Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko ikoreshwa ry'imiti gakondo rikeneye kunozwa.
Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko ikoreshwa ry’imiti gakondo rikeneye kunozwa.

Yongeraho ko abavuga ko ari imiti ya "gishenzi", bikwiye gucika kuko ngo uretse kuvura hari n’ikoreshwa nk’urukingo, kandi abayikoresha ngo bazi akamaro ibafitiye.

Gafaranga Daniel, umwe mu bavuzi gakondo unakuriye ishyirahamwe ryabo, avuga ko yakira abantu benshi kuko bamenye akamaro k’ubu buvuzi.

Ati “Abanyarwanda benshi bamaze kumenya ko ubuvuzi gakondo bushobora kuvura indwara zigize ’kananirabaganga’, imwe mu ndwara zikomeye tuvura ni umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite B na C, kandi abayivuwe babitangira ubuhamya.”

Twagirayezu Sylvain, umuturage wemera ko iyi miti ibafitiye akamaro, avuga ko ajya kenshi ku bavuzi bayitanga.

Abitabiriye inama bakurikiye ibiganiro.
Abitabiriye inama bakurikiye ibiganiro.

Ati “Ku bavuzi gakondo, tujyayo kugura amakara arutsa uburozi, ukayaha uwaburiye agahita aburuka akaba ararusimbutse.”

Avuga ko ibiti nk’umuravumba n’umwenya bibafasha kuvura abana n’abakuru inkorora batabanje kujya kwa muganga.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuziranenge (RSB), agaruka ku mbogamizi ziri mu ikoreshwa ry’iyi miti, yagize ati “Ikibazo ni uko tutaragera ku rwego rwo kumenya urugero rw’umuti uhabwa umurwayi (dose) n’incuro agomba kuwufata ku munsi. Turacyagereranya, ni yo mpamvu tugomba kubinoza ngo hirindwe ingaruka mbi yatera.”

Afurika ikoresha miliyari zisaga 83 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu gutumiza hanze imiti ya gakondo, 80% by’aya mafaranga ngo akaba ajya mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mubyukuri ubuvuzi gakondo
Turasaba leta kubayashyiraho
Umurongo ikabuteza imbere kuko
Usanga umuntu atabona uko agana Bank umuntu arusheho guhera imbere kuko Usanga arumyuga udahabwa agaciro utezwe imbere nkiyindiyose ducyeneye ubuvugizi

Ushizimpumu Damascene yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼!
NITWA Nyirarukundo NANJYE NARIMFITE UMWINGO UMEREYE KUKO WAKURAGA VUBA, NONEHO NYUMA NAJE KUBANGAMIRWA CYANE KUKO NAJE KURWARA NA HEMORRHOIDS, IMITI YUBWIKO BWINSHI NAFASHE BIKANGA, NYUMA HARI UMUGABO TWAGANIRIYE AMBWIRAKO HARI AHO BAMFASHE, NIKO KUMPUZA NABO AMPA NUMERO ZABO KUKO NAWE BARI BARAMUVUYE GOUT, NARABAVUGISHIJE NJYAYO BAMPA IMITI NUBWO YARI IHENZE CYANE ARIKO NARIHANGANYE NDAYIKORESHA, HAFI AMEZI ATATU NYIFATA.

GUSA UBU NDASHIMA IMANA NARAKIZE PE, HABE NA HEMORRHOIDS🙏🏽🙏🏽.

SINIBUKA UKO IRYO VURIRO RYITWA GUSA BAKORERA MUMUJYI KIGALI, UBAKENEYE TUMEZE KIMWE AZAHAMAGARE IYI NUMERO:
+250783887766.

Nyirarukundo Marie Claire yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Turifuza kumenya amoko y’imiti ashoboka n’uburyo ikoreshwa

zirikana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

hakagombye kubaho naho bakwigishiriza ubuvuzi bwa kinyarwnda niba bavura koko

sophie yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Niba abaganga ba kinyarwanda bafite urugaga bahuriramo byemewe, Ntibyashoboka ko bashyiraho n’Ishuri ryigisha n’abandi babishaka

sophie yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

UZAZE NGUFASHE NIBA USHAKA KUMENYA KUVURA.

JULES HABIMANA yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Nsaba ubumenyi buhagije kugikakarubamba(olea very)

Uwimana gaudence yanditse ku itariki ya: 1-03-2019  →  Musubize

Muraho,
Turabashimira kubisobanuro by ,imiti mwaduhaye, twabasabaga kutubwira uburyo itegurwa.

Ikibazo :

Haba hariho umuti uvura umwingo udakoresheje iyakizungu ,cyangwa kubangwa .

murakoze

Murekatete Janet yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

nibashyiremo imbaraga kuko byafasha abatura rw
anda

Damas yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka