Kudafata amazi ayungururwamo amabuye y’agaciro byangiza Nyabarongo

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barasabwa gufata amazi bayarongeramo, kuko yanduza imigezi ashokeramo. Abatabikora ngo bakazahabwa ibihano biteganyirijwe abangiza ibidukikije.

Ubucukuzi bw'amabuye bwanduje amazi y'umugezi wisuka muri Nyabarongo.
Ubucukuzi bw’amabuye bwanduje amazi y’umugezi wisuka muri Nyabarongo.

Abaturiye imigezi yisuka muri Nyabarongo ituruka mu mirenge ya Rukoma na Kayenzi mu Karere ka Kamonyi icukurwamo amabuye y’agaciro, bahamya ko amazi y’iyo migezi yahinduye isura agaa n’ibiziba kandi yari urubogobogo.

Bavuga ko umugezi wa Nyamagana wandujwe n’amazi n’imicanga bituruka mu bucukuzi bwo mu Murenge wa Rukoma kandi bakaba bavoma amazi y’uwo mugezi.

Abaturage bafite impungenge z’uko umaze kuzura ibitaka n’imicanga ku buryo iyo imvura yabaye nyinshi urengera mu mirima y’abaturage.

Kabiligi wo mu Murenge wa Ngamba, aho Nyamagana inyura ijya kwisuka muri Nyabarongo, ati “Mbere y’uko hakorwa ubucukuzi, amazi yari nko muri metero eshatu z’ubujyakuzimu, none ubu aringaniye n’imirima. Abacukuzi nibadafatirwa ingamba, azarengera.”

Amazi ya Nyamagana ni ibiziba kubera ubucukuzi bw'amabuye.
Amazi ya Nyamagana ni ibiziba kubera ubucukuzi bw’amabuye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, ushinzwe ubucukuzi bwa mine na kariyeri, Imena Evode, ubwo yasuraga abacukuzi bo mu Murenge wa Kayenzi muri Mata 2016, yabibukije ko hari ibihano biteganyirijwe abacukura bangiza ibidukikije.

Ati “Ntago abacukuzi bose cyane cyane bano baturiye Nyabarongo, barashyira umutima ku kurengera ibidukikije. Twababwiye icyo amabwiriza ateganya kandi hari n’ingamba zifatwa, abatubahirije amategeko bagahanwa. Mu bihano harimo no gufungwa.”

Yabagiriye inama y’uburyo bashobora gucunga amazi bayungururisha imicanga aho kuyayobora mu migezi, bakayacukurira ibyobo yisukanuriramo, maze bakayakoresha inshuro nyinshi, kandi ahamya ko bidahenze. Ati “Bashyizemo ubushake bakora ibyobo byo gupenyereramo (kuyungurura) kandi ntago bihenze.”

Mu byangombwa bihabwa umucukuzi w’amabuye y’agaciro, asinya amasezerano ko azabungabunga ibidukikije by’aho akorera ubucukuzi.

Bigiramumaro Alphonse ukorera ubucukuzi mu murenge wa Kayenzi, atangaza ko yemera agatunda imicanga akajya “kuyipenyera” kure y’aho acukurira ngo hatagira amazi amucika akajya muri Nyabarongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka