Kwihaniza kare abaturiye Pariki ya Nyungwe bizaca inkongi

Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Uburengerazuba dukora kuri Pariki ya Nyungwe bagiye gutangira gukangurira abaturiye iyi pariki kwirinda gutwika mu gihe k’impeshyi.

Uretse kuba umutungo kamere, ishyamba rya Nyungwe ririmo n'ibyiza nyaburanga nk'amahoteli bigomba kubungwabungwa (Photo: Plaisir M)
Uretse kuba umutungo kamere, ishyamba rya Nyungwe ririmo n’ibyiza nyaburanga nk’amahoteli bigomba kubungwabungwa (Photo: Plaisir M)

Ba rutwitsi bagaraga cyane mu mpeshyi aho usanga hirya no hino mu gihugu amashyamba menshi afatwa n’inkongi z’imiriro ntihamenyekane ikibyihishe inyuma.

Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe bubinyujije mu bayobozi, bwiyemeje gutangira gukangurira abaturage hakiri kare kwirinda ibikorwa byo gutwika, nk’uko umuyobozi wayo yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi b’uturere kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016.

Yagize ati “twashakaga ko duhura hakiri kare kugirango dufate ingamba zifatika zo gukumira Ibiza bishobora guteza inkongi z’umuriro mu ishyamba cyane ko izuba ryatangiye gucana hakiri kare.”

Abayobozi batandukanye barasabwa kubungabunga ubuzima bw'ishyamba rya Nyungwe mu bihe by'impeshyi.
Abayobozi batandukanye barasabwa kubungabunga ubuzima bw’ishyamba rya Nyungwe mu bihe by’impeshyi.

Sindayiheba Aphrodis umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye ari nawo utuwe n’abaturage benshi bangiza Pariki ya Nyungwe baba abahigi cyangwa abavumvu, avuga ko bagiye kuganira n’abaturage kugira ngo bafatanye gukumira inkongi hakiri kare.

Ati “Tugiye kuganiriza abaturage tubereke akamaro ishyamba rya Nyungwe ribafitiye tunababwire gushyiraho ingamba zo kuryirindira, ikibazo cy’abarutwitsi gikunda kugaragara kubatuye mu tugari twa Gikungu na Nyamuzi hatuye abasigajwe inyuma n’amateka.”

Kanyabashi Thomas, umuturage wo mu murenge wa Bweyeye avuga ko inkongi z’umuriro zagiye zigabanuka kubera gusobanukirwa n’akamaro ka Pariki ya Nyungwe, akizeza ko bagiye gukomeza kubungabunga ibyiza rusange by’iryo shyamba.

Mu 2010 niho hagaragaye inkongi z’umuriro ariko kubera inama z’ubukangurambaga mu kwirinda izonkongi zagiye zikorwa ubu zaragabanutse. Byatewe n’uko bagiye bashyira hamwe abangiza ishyamba bakabaremera amakoperative abateza imbere.

Kuva mu 1997 kugeza ubu, 12% by’ishyamba rya Nyungwe ryarahiye ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bari kureba uko ahangiritse hakongera gushibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri iyi nama habayeho kongurana ibitekerezo no gufata ingamba zihuriwe ho n’impande zitandukanye zo kumira umuriro no kurebera hamwe uko igikorwa cyo kuzimya cyakoroha igihe habonetse umuriro. ntabwo ari ukwihanangiriza ahubwo ni ukujya inama.

twese hamwe tubungabunge Pariki yacu

Elie yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka