Ikigo Nderabuzima cya Mukarange cyugarijwe n’umwanda mu bwiherero

Ikigo Nderabuzima cyo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi cyugarjwe n’umwanda wo mu bwiherero budakorerwa isuku bikabangamira abarwayi.

Ubu bwiherero ni bwo abarwayi bifashisha ariko kuko bwuzuye bigira hanze.
Ubu bwiherero ni bwo abarwayi bifashisha ariko kuko bwuzuye bigira hanze.

Iyo winjiye mu bwiherero bw’iri vuriro usanga hari abagiye bahanduza ariko abashinzwe isuku ntibagire icyo babikoraho kuko hari n’igihe bihamara amasaha, ku buryo abakenera gukorera ubw bwiherero nyuma bibagora.

Nyirabishenge Clotilide umwe mu barwayi bari baje kwivuza batumwe ikizamini cy’umusarani na muganga, yavuze ko yabuze uko yinjira muri ubwo bwiherero kubera umwanda wari ukwiriye hose.

Yagize ati “Ubuse koko nawe uko amaso akwereka urabona hano ugiye kwituma muri ubu bwiherero bawishobora nuyu mwanda wuzuyemo ucucitse gutya.”

Umwanda ubangamiye abarwayi bahivuriza.
Umwanda ubangamiye abarwayi bahivuriza.

Avuga ko uretse no mu bwiherero usanga nta suku n’amacupa bab babahaye ngo bashyiremo uwo musarani aba afite.

Mukandengo Fortine nawe avuga ko igibabaje ari uburyo bajya kwa muganga kwivuza indwara ziterwa n’umwanda naho bagiye bagasanga naho uhari.

Avuga ko yarasanzwe azi ko kwa muganga ariho hantu hambere hagomba kugira isuku ihagije ariko ababazwa n’ukuntu babatuma ikizamini cy’umusarani akabura aho ajya kugitangira.

Nshimiyimana Patrick umuyobozi w’iki kigo, avuga ko uwo mwanda uterwa n’ubushobozi buke bwo kutagira umukozi uhoraho wo gukora isuku, yongeraho kandi ko uwo mwanda uterwa n’imyubakire mibi y’ubwiherero ifite imyenge mito.

Iki kigo nderabuzima iyo ukirebeye inyuma ugirango gifite isuku.
Iki kigo nderabuzima iyo ukirebeye inyuma ugirango gifite isuku.

Ati “Iki kigo ni gishya ntabwo turagira ubushobozi bwo kubona umukozi uhoraho wo gukora isuku kuko tutabona ubushobozi bwo kumuhemba.”

Umukozi ushinzwe isuku bafite ishami rishinzwe ubuzima mu karere agaragaza ko iki kigo nderabuzima gifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 10Frw kuri konti.

Avuga ko bakwiye kwibanda ku gushaka umukozi uhoraho ukora isuku, kuko umwanda asanga ari ugutakaza inshingano ku bayobozi b’iki kigo kimaze amezi atandatu gitangiye gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birababaje kabisa kubona ikigonderabuzima gitangira gukora kidafite umukozi ushinzwe isuku.

ANGE yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ikigaragara nuko bashaka icyatuma indwara ziyongera kugirango akazi kaboneke kuko ibitaro biracyari bishya.
UMWANDA utera UBURWAYI
UMURWAYI kugana KWA MUGANGA
MUGANGA akabona AKAVURA INDWARA ZIDAKIRA KUKO AHO YIVURIZA AHAKURA IZINDI

Bayavuge yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

NI DANGER!
MUZAGERE NO MU BWIHERERO BWA RWANDA EDUCATION BOARD MUREBE; NTA MAZI ABAMO...

X yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Ntabwo byumvikana ko mukigo nderabuzima haba umwanda ngo ntamafaranga yo guhemba umukozi uhoraho, ibihumbi 20000 birahagije, wasobanura ute uburyo ikigo cyareta kiyabura. Nimba bashinzwe ubuzima bwabaturage bakaba batabashakubarinda umwanda baba bamaze iki ahongaho? Kandi tuziko indwara nyinshi ziterwa numwanda?

Jean baptist yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka