Kurangira kw’ikibazo cy’abazunguzayi ngo biri mu maboko yabo

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza yatangaje ko ku bushake bw’abazunguzayi, ikibazo cyabo kizakemurwa vuba kandi burundu.

Abazunguzayi usanga ari abagore babunza ibiribwa mu masoko no mu nkengero zayo, ariko bagahora bashyamiranye n'inzego zishinzwe umutekano (Photo: Plaisir M.)
Abazunguzayi usanga ari abagore babunza ibiribwa mu masoko no mu nkengero zayo, ariko bagahora bashyamiranye n’inzego zishinzwe umutekano (Photo: Plaisir M.)

Ibi yabitangaje mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abanyamakuru, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016.

Yagize ati “Igihe cyo kurangiza ikibazo cy’abazunguzajyi kizaterwa n’ubushake bwabo, nibatwereka ubushake ndetse n’ubufatanye, ikibazo cyabo kizakemuka vuba kandi burundu.”

Mukaruriza yavuze ko kugeza ubu bari gukora ibarura ry’aba bakora ubucuruzi mu kajagari bitwa abazunguzayi, kikazakurikirwa no kubashakira aho bakorera n’amahugurwa ku byo bifuza gukora kugira ngo binononsorwe.

Yavuze ko nyuma bazabasaba kwibumbira mu makoperative, kugira ngo bazabashe guterwa inkunga, izabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Inama yahuje uubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'abanyamakuru.
Inama yahuje uubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abanyamakuru.

Yanaburiye abacururiza mu maduka baha ibicuruzwa aba bazunguzayi ngo babicuruze mu muhanda, ababwira ko uzafatwa yahaye ibicuruzwa umuzunguzayi ngo abicururize mu muhanda azabihanirwa n’amategeko.

Yaboneyeho no gusaba abaguzi bagurira aba bazunguzayi bo mu muhanda ko babireka ku bagurira bakajya bagurira ahemewe n’amategeko, kuko uko bakomeza kubagurira bituma batava mu muhanda kandi bihombya cyane abacururiza mu maduka.

Ati” Ubucuruzi bwo mu kajagari buvangira ubucuruzi bwemewe n’amategeko, kandi bukaba n’igihombo ku gihugu kuko abakora ubucuruzi nk’ubu nta misoro batanga.”

Ubu bucuruzi bwo mu kajagari kandi Mayor w’umujyi wa Kigali yatangaje ko kubuca burundu bikwiye kuko, uretse n’ingaruka zavuzwe, bunagira ingaruka ku mutekano w’ababukora n’abaturage muri rusange.

Ati “Hari abihisha muri ubu bucuruzi bagacuruza ibiyobyabwenge bifite ingaruka ku buzima cyane cyane ku rubyiruko.

Nkubera uburyo aba babukora baba biruka bahunga abashinzwe umutekano bashobora guteza impanuka mu muhanda ugasanga ubuzima bw’abaturage burahangirikiye.”

Hashize iminsi umwuka hagati y’ubuyobozi n’abazunguzayi utari mwiza, nyuma y’uko umwe mu bagore babunza ibicuruzwa Nyabugogo yiciwe n’umwe mu ba DASSO bashinzwe umutekano. Byatumye habaho inama zitandukanye mu rwego rwo kubahumuriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka