Perezida Kagame ntiyumva impamvu Afurika itihagije ku mashanyarazi

Perezida Kagame atangaza ko biteye isoni kuba muri Afurika nta mashanyarazi ahagije ahari n’ubukungu bw’umutungo kamere ifite bwayigeza ku nganda zikomeye.

Perezida Kagame si ubwa mbere avuze ko aterwa ipfunwe no kuba Afurika itihagije kungufu z'amashanyarazi kandi ifite ubutunzi.
Perezida Kagame si ubwa mbere avuze ko aterwa ipfunwe no kuba Afurika itihagije kungufu z’amashanyarazi kandi ifite ubutunzi.

Yabitangarije mu kiganiro yari yitabiriye cyari kigize inama ngarukamwaka yitabiriye ya Banki Nyafurika itsira Amajyambere (AfDB), yatangiye guhera kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016.

Yagize ati “Gucanira no guha Afurika umuriro w’amashanyarazi Afurika bisobanuye inganda. Ibyo ntituzabigeraho tugisunikiriza mu gushaka ibisubizo. Inzira nziza ni ugukora ku buryo dufite ibikwiye.”

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yahuriyemo na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyata na Perezida wa BAD, Adesina.
Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yahuriyemo na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyata na Perezida wa BAD, Adesina.

Ibi bije bishimangira ibindi yavugiye mu Ihuriro rya World Economic Forum ryateraniye i Kigali mu byumweru bibiri bishize aho yagize ati “Sinavugira abandi ba perezida ariko ntewe isoni n’uburyo Afurika idafite umuriro w’amashanyarazi.”

Rwanda rukeneye megawati zigera kuri 563 bitarenze mu 2018 ugereranyije n’izo rushobora kubona ubu zitagera kuri 200. Gusa ni intambwe ishimishije ku gihugu kuko mu myaka mike ishize rwashoboye kuva kuri 5% rugera kuri 22% by’amashanyarazi.

Perezida Kenyata atanga igitekerezo na Perezida wa BAD, Adesina (uhera ibumoso) amukurikiye.
Perezida Kenyata atanga igitekerezo na Perezida wa BAD, Adesina (uhera ibumoso) amukurikiye.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyata, nawe yunze mu rya Perezida Kagame asaba abayobozi bagenzi be guhaguruka bakareka guhora bavuga ahubwo bagashaka ibisubizo bifatika.

Perezida wa BAD, Akinwumi Adesina, nawe asanga Afurika itatera imbere nta ngufu z’amashanyarazi ifite. Ati “N’udukoko dukora dusanga urumuri. Turambiwe kubaho nta muriro w’amashanyarazi dufite.”

Bafashe akanya ko kuganira hagati yabo uko ari batatu.
Bafashe akanya ko kuganira hagati yabo uko ari batatu.
Koffi Annan (ufite imvi) wigeze kuyobora Loni nawe yari yitabiriye inama.
Koffi Annan (ufite imvi) wigeze kuyobora Loni nawe yari yitabiriye inama.
Perezida Kagame asinya mu gitabo cy'abashyitsi.
Perezida Kagame asinya mu gitabo cy’abashyitsi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka