Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru b’imikino, APR Fc yahagaritse abakinnyi bane ari bo Iranzi Jean Claude, Eméry Bayisenge, Ntamuhanga Tumaini ndetse na Ndahinduka Michel.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyabanga mukuru w’iyi kipe Kalisa Adolphe, yadutangarije ko aba bakinnyi bagaragayeho imyitwarire itari myiza bituma bahagarikwa igihe kitazwi.
Yagize ati "Twabahagaritse igihe kitazwi, ni ukubera imyitwarire mibi nta kindi"
Shampiona ishobora gukomeza baragarutse mu ikipe ...
Kalisa Adolphe yakomeje agira ati" Bahagaritswe igihe kitazwi, gishobora kuba kinini cyangwa gito, imikino itaha hari n’igihe yagera baragarutse, byose birashoboka"
Hari benshi bibazaga ko hari aho bihuriye n’ikipe y’igihugu
N’ubwo ikipe yemerewe kuba yagumana abakinnyi bakiyifitiye amasezerano, APR Fc yo iratangaza ko n’ubwo bahannye aba bakinnyi, bagomba kwitabira imyitozo n’imikino mu ikipe y’igihugu ku bahamagawe.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
JYEWEMBONA,UMUTOZAWACU,WAPERI,ADASHOBOYE,BAMWIRUKANEDUSHAKE,UNDIKUNAGOTUBYUVAMURAKOZE
nimuteshe hakiri kare
bakoze ayahe makosa kimuharatura
Iranzi na Emery ahhhhhha,nzaba numva
AHUBWO APRFC YARIKWIYE GUHAGARIKA RUBONA KUKO UBUSHOBOZI BWE NTIBUMWEMERERA KUNGIRIZA MURI APRFC KWISI HOSE MURI SPORT NTACYIMENYANE USHOBOYE NIWE UHABWA AKAZI.REBA NAMWE APR FC AHO IHEZE IDIGAYE ITERWA 4-0 BIRABABAJE.MURAKOZE
UWO NI UMURENGWE.KANDI NYUMA YU MURENGWE HAZA INZARA.KANDI NTAWUCIRIRA IMBWA ISHAJE.MURAKOZE.
Iranzi,emery nabo barimo kok??????Birababaje kabs
Ukuntu bari imfura zacu!!!!!!!!!!
ntibazagaruke.turambiwe .indisprineei