Akurikiranyweho urupfu rw’uwo yavuraga wapfiriye iwe

Niyigena Marthe ukora ubuvuzi gakondo, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Shyorongi muri Rulindo, akurikiranyweho urupfu rw’umugabo yavuriraga iwe.

Ubuvuzi gakondo ahenshi burakemangwa (Photo internet)
Ubuvuzi gakondo ahenshi burakemangwa (Photo internet)

Niyigena yavuriraga mu rugo rwe Karemera Manasse w’imyaka 69, wari umaze iminsi itatu aharwariye ariko akaza gupfa ahagana mu ma saa moya n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Gicurasi 2016, nk’uko Umuyobozi w’Akagari ka Kijabagwe, Tayari Innocent yabitangaje.

Yagize ati “Uwo mugore Niyigena Marthe asanzwe avura, ariko nyuma y’uko uwo musaza Karemera yahapfiriye mu ijoro ryakeye, yasabwe ibyangombwa n’ubuyobozi bimwemerera kuvura arabibura.”

Akomeza avuga ko ngo uwo musaza yabanje kwivuriza kwa muganga nyuma abonye adakize, umuryango we ufata umwanzuro wo kumujyana ku muvuzi gakondo.

Iperereza rirakomeje naho uwo musaza wapfuye bateganya ko ajyanwa ku Bitaro bikuru agakorerwa isuzumwa ku bijyanye n’urupfu rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko ibi nabyo simbyemeye. Nimurebe ahantub yakoreraga hari hari n’icyapa. Bivuga ngo ntiyihishahishaga. Abaturage bose barabizi ko yari asanzwe avura. Abayobozi bibutse kumubaza ibyangombwa kuko umuntu apfuye? Ubwo se bataniye he na babandi basenya iyamaze kuzura kandi uwuka atubatse ninjoro? Ibi ni uburangare bw’abayobozi burimo nabo babihanirwe

kundwa yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Abavuzi gakondo bakwiye kujya bitwararika mubuvuzi bakora kdi bagasaba ibyangombwa byemewe n’amategeko.abivuza nabo bajye bagana ibitaro cyane ko Leta yacu yatworohereje igashyiraho gahunda ya mutuelle nta umuntu ukwiye kurwara NGO arembere mu rugo.

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

rwoc ubuvuzi gakondo bukwiye kuvugururwa kuko hariho ababikora bashaka indamu kd nigipimo cy imiti batanga ntagipimo

Alias yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka