U Rwanda rurakira inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’indangamuntu z’ikoranabuhanga

Mu Rwanda hagiye kuba inama mpuzamahanga yo gukangurira ibihugu bya Afurika kwitabira gukoresha indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga, kuko hari byinshi yakemura.

Byavugiwe mu kiganiro Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu(NIDA), Pascal Nyamurinda n’ukuriye umushina ID4Africa ukora ubukangurambaga ku by’iyi ndangamuntu, Dr Joseph J. Atick, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Gicurasi 2016.

U Rwanda rumaze imyaka umunani rukoresha indangamuntu ikoranye ikoranabuhanga.
U Rwanda rumaze imyaka umunani rukoresha indangamuntu ikoranye ikoranabuhanga.

Nyamurinda yavuze ko iyi nama y’iminsi itatu izatangira kuri uyu wa kabiri asi 2016, izaba igamije gukangurira ibihugu bya Afurika akamaro k’iyi ndangamuntu.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika bizakangurirwa kujya muri gahunda y’iyi ndangamuntu kuko biri mu bigize ibituma hubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwa muntu, cyane ko utayifite hari byinshi atabasha kugeraho kandi ngombwa mu buzima.”

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bizitabira iyi nama, bizaba bije no kuvoma ubwenge ku bunararibonye bw’u Rwanda kuko rwo ngo rumaze imyaka umunani rukoresha iyi ndangamuntu.

Pascal Nyamurinda na Joseph J. Atick basobanura ibijyanye n'iyi nama izavuga ku ndangamuntu.
Pascal Nyamurinda na Joseph J. Atick basobanura ibijyanye n’iyi nama izavuga ku ndangamuntu.

Avuga kandi ko hari ibintu byinshi bisaba ikoranabuhanga kugira ngo bikorwe, ishingiro rya byose rikaba ari iyi ndangamuntu.

Ati “Koherezanya amafaranga cyangwa guhana ubutumwa butandukanye ntibyakunda hatabayeho kwandika "SIM Card" zo muri terefone kuri ba nyirazo, kandi ibyo bigahera kuri nomero y’indangamuntu ikoranye ikoranabuhanga.”

Yongeraho ko biri no mu bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu kuko ngo byoroshye kumenya uwavugiye amagambo mabi kuri terefone kuko iba yanditse ku muntu runaka.

Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro.
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro.

Dr Atick we avuga ko iyi ndangamuntu izoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika nibitangira kuyikoresha byose.

Ati “Bizagabanya igihe cyakoreshwaga kugira ngo umuntu ave mu gihugu ajya mu kindi kuko kubona umwirondoro we bizihuta bitewe no gukoresha ikoranabuhanga, bityo bikureho n’ikibazo cy’abinubiraga servisi zigenda gahoro zo mu bigo bimwe na bimwe.”

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda izaba igiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iheruka kubera muri Tanzaniya umwaka ushize wa 2015. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bagera kuri 650 bavuye mu mpande zose z’isi biganjemo Abanyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka