Akangurira abandi bapfakazi kudaheranwa n’agahinda bakiyubaka

Nyiraneza Cecile, umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri kwiteza imbere mu buhinzi n’ubworozi, asaba bagenzi be gukomera no guharanira kwiyubaka.

Nyiraneza yorora inka akanahinga urutoki.
Nyiraneza yorora inka akanahinga urutoki.

Nyiraneza w’imyaka 58 utuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, ugeze mu rugo rwe ahabona ibiraro birimo inka ndetse n’andi matungo magufi. Avuga ko kugera ku iterambere bisaba ko umuntu agira icyo yigomwa no gutumbere icyo yifuza kugeraho.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yamutwaye umugabo n’abana batanu, aho irangiriye akabaho nta gahunda agira kuko yari yihebye asigaye wenyine

Ati “Uburyo nari meze numvaga ntacyo nakora ahubwo nahora ngenda, nkumva mu mutwe nta kirimo kuko sinabonaga icyo naba nkorera.”

Avuga ko yongeye kuba umuntu amaze guhugurwa na AVEGA, ari nabwo yatangiye gutekereza ku mibereho ye.

Amaze kubona aho atura, yanatekereje kwagura isambu kugira ngo ajye abona aho ahinga naho yororera kuko yari amaze guhabwa inka muri gahunda ya gira inka zimaze kuba eshatu.

Avuga ko abikesha kugira intego no guharanira kwigira, yashoboye kubyaza iyo nka izindi, atera n’urutoke rugari rwa kijyambere.

Ati “Nari naraguze ikibanza cy’ibihumbi 50Frw nyuma gato ya Jenoside, muri 2008 ndacyubaka buke buke mbona aho ntura noneho ntangira guhinga no korora.”

Kuri ubu Nyiraneza avuga ko yateye insina zirenga 600 za kijyambere kandi atazahagararira aho, kuko ahinga n’indi myaka bityo akazakomeza kwiteza imbere.

Avuga ko afite gahunda yo gufasha abaturanyi be by’umwihariko abapfakazi abaha imibyarare y’insina kugira ngo nabo batere imbere. Asaba abagore kutitinya kuko ngo nabo bashoboye cyane cyane agakomeza abapfakazi ba Jenoside.

Icyo abasaba ni ukudaheranwa n’agahinda ahubwo bagahaguruka bagakora, bagafashanya kuzamuka ntihagire usigara inyuma. Ati “Abapfakazi nabasaba gukomera, ntibihebe ubuyobozi buradushyigikiye ntibadutaye twenyine natwe nidukore kandi turabishoboye pe.”

Nyiraneza avuga ko azakomeza guharanira iterambere kuko yasanze byose biva mu gukora no mu bushake bwo kugira aho umuntu agera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka