Abaganga barasabwa kubaha umwuga wabo bakitandukanya n’ikibi

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, baragaya abaganga bijanditse mu bwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagasaba ab’ubu kurangwa n’urukundo nyarwo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye abaganga n'urukundo, bakitandukanya n'ikibi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye abaganga n’urukundo, bakitandukanya n’ikibi.

Babivuze kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gicurasi 2016 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abaganga n’abarwayi biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Kinazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hitimana Francois warokokeye muri uyu Murenge wa Kinazi, avuga ko mu gihe cya Jenoside, bamwe mu baforomo bakoreraga muri iki kigo nderabuzima, bahindutse bakagambanira bagenzi babo b’Abatutsi ndetse n’abarwayi bari bahagannye bakahicirwa.

Avuga ko uwitwa Jean Budengeri wari ushinzwe gusuzuma abarwayi, ngo igihe cyageze agahinduka cyane, agambanira bagenzi be bakoranaga barabica, kugeza no ku barwayi b’Abatutsi bari bahari.

Hitimana avuga ko abaganga bo muri iki gihe bakwiye kwigishwa urukundo nyarwo, bakitandukanya n’ingengabitekerezo mbi yabibwe n’ubutegetsi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bunamiye abiciwe mu Kigo Nderabuzima cya Kinazi.
Bunamiye abiciwe mu Kigo Nderabuzima cya Kinazi.

Ati “Rwose barahemutse cyane. Uzi kubona umuntu aza akugana ngo umuvure, ari bo ushinzwe waranabyigiye, aho kumuvura ukamusonga? Rwose abaganga b’ubu nibagire urukundo bazibe icyuho cya bagenzi babo.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhango biri mu Murenge wa Kinazi, Dr. Niyomugabo Jean Fidele, agaya abaganga n’abaforomo bijanditse muri Jenoside bagasebya umwuga wabo.

Uyu muganga yizeza abaturage ko abaganga n’abaforomo b’iki gihe batazigera bakora ibikorwa bibi, ahubwo ko bagomba guharanira guha urukundo ababagana, babavura neza.

Dr. Niyomugabo yongeraho ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo umuganga w’iki gihe atazigera agwa mu mutego bagenzi babo bagushijwemo n’ubuyobozi bubi.

Amazina ya bamwe mu biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Kinazi.
Amazina ya bamwe mu biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Kinazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, avuga ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose kugira ngo abaganga, kimwe n’abandi Banyarwanda, bigishwe indangagaciro z’Ubunyarwanda, bityo zibarinde kuba bakwijandika mu kibi icyo ari cyo cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka