Bamaze imyaka itatu bishyuza miliyoni 30Frw bakoreye
Abubatse Biogaz mu Murenge wa Rongi muri Muhanga, bamaze imyaka hafi imyaka itatu bishyuza ibirarane bya miliyoni 30 frw bambuwe.
Aba baturage bavuga ko mu 2013 bahawe akazi ko kubaka amashyiga ya Biogaz mu mazu yo mu Mudugudu wa Muyebe mu Kagari ka Ruhango ntibishyurwa.
Kompanyi ya Biogaz Rec Ltd niyo ishyirwa mu majwi, kwambura aba baturage bagera kuri 50, byabateye ubukene kuko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, nk’uko umwemuri bo abitangaza.
Agira ati “Nk’ubu abana mu rugo baricaye nabuze amafaranga y’ishuri, abo ngaburira inzara ibamereye nabi, ubuyobozi buturwaneho kuko ibyo twubatse bimaze gusaza tutishyuwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Ntagisanimana Aimable, avuga ko Rwiyemezamirimo wahaye akazi abo baturage yaje gufungwa aarangije kwishyura, kubera andi makosa akurikiranweho.
Ati “Rucamukibatsi afungiye andi makosa, ariko twakoze urutonde turwoherereza REMA, kuko ari yo yamuhaye isoko ryo kubaka izo Biogaz, na yo idusubiza ko hari miliyoni zisaga 50 frw imufitiye kandi ko izazifataho ikishyura abaturage.”
Ntagisanimana avuga ko Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), tariki 24 Gicurasi 2016 kizaza kwakira ibikorwa byubatswe na Kompanyi Biogaz Rec ltd kikabona kwishyura abaturage.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, na we yizeza abaturage ko ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa bakabona amafaranga yabo bakoreye, hakurikijwe ingamba zafashwe zo kudahemba ba rwiyemeza mirimo mu gihe bataragaragaza ko bishyuye ababakoreye.
Ati “Ni ibintu bigayitse ariko amakuru meza dufite ni uko amafaranga yose atarayishyurwa, ariko turanasaba ba rwiyemezamirimo guhinduka bakaba abanyarwanda beza kuko abaturage bo baba bakeneye amafaranga bakirangiza imirimo.”
Guverineri Munyantwari avuga abaturage bakwiye kujya bashishoza mu kwemera gukorera rwiyemezamirimo runaka, kuko hari abatsindira amasoko bafite ibibazo bishobora gutuma batishyura neza ababakoreye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|