Ku nshuro ya gatanu, CHUB yaremeye abarokotse Jenoside

Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byatanze inka ku miryango 25 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye b’i Ruhashya mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

CHUB yatanze inka 25 ku barokotse Jenoside batishoboye.
CHUB yatanze inka 25 ku barokotse Jenoside batishoboye.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatanu, cyagezweho binyuze mu misanzu y’abakozi b’ibi bitaro. Inka zikaba zashyikirijwe abazigenewe ku wa Gatandatu, tariki 21 Gicurasi 2016.

Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya, yabwiye abahawe izi nka ko ari igihango gikomeye bagiranye n’ibyo bitaro maze abasaba kuzifata neza kugira ngo zizabahe umusaruro ubavana mu bukene.

Yagize ati “Tuzajya tugaruka kureba uko zifashe, mutubwire n’impinduka zabazaniye mu buzima bwanyu. Aho muzadukenera hose tuzababa hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, yashimiye abakozi ba CHUB kuba kwibuka babijyanisha no kugabira inka abarokotse Jenoside bakabafasha kongera korora, ngo bivane mu bukene. Yagize ati “Iki gikorwa mwagize ngarukamwaka turakibashimira.”

Kayiranga avuga ibi abishingiye ko CHUB imaze gutanga inka 88 mu mirenge itanu y’Akarere ka Huye. Guhera mu myaka itanu ishize, iki gikorwa bagihuza no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abagabiwe inka batangaje ko bishimye kuko zizabaha amata n’ifumbire kandi zikazabakura mu bukene.

Mukarugambwa Cecile yagize ati “Twari tubayeho mu buzima bubi ariko mfite icyizere ko bigiye guhinduka. Twahingaga ntitweze kuko nta fumbire, ariko ntibizongera.”

Avuga ko mu gihe iyo nka izaba yabyaye, izabaha amata, akabasha kubaho neza hamwe n’umubyeyi we w’imyaka 77 ukunda kuyakenera cyane.

Uwitwa Jean Damascene Mudahunga avuga ko iwe banywaga amata bayaguze, ariko ngo bigiye guhinduka kuko babonye inka yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka