Bagaye abaganga batatiye indahiro bakica abarwayi

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza bwagaye abaganga batatiye indahiro bakica abarwayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Nyanza w'agateganyo Dr. Ngiruwonsanga Pascal yunamira Abatutsi biciwe mu bitaro bya Nyanza muri Jenoside.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza w’agateganyo Dr. Ngiruwonsanga Pascal yunamira Abatutsi biciwe mu bitaro bya Nyanza muri Jenoside.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza w’agateganyo Dr Ngiruwonsanga Pascal, yabitangaje ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka abarwayi n’abarwaza n’abaganga bishwe muri Jenoside yakorewe, kuwa gatanu tariki 20 Gicurasi 2016.

Yagize ati “Umunsi nk’uyu twibukaho jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro. Turanagaya bagenzi bacu bari abaganga bateshutse ku nshingano zabo zo gukiza ubuzima bw’abantu ahubwo bagahindukira akaba aribo bababuza ubuzima.”

Dr Ngiruwonsanga yasobanuye ko ubusanzwe umuganga arahira indahiro yo kwita kuri buri murwayi nta rindi vangura amukoreye, ariko ngo kuri bagenzi babo bagize uruhare muri jenoside si ko byaganze ahubwo batatiye iyo ndahiro.

Kayigambire Theophile wari intumwa y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, yasabye abaganga muri rusange kuba inyangamugayo no gukora bahesha ishema umwuga wabo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abantu b'ingeri zinyuranye bifatanyije n'ibitaro bya Nyanza mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abantu b’ingeri zinyuranye bifatanyije n’ibitaro bya Nyanza mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Abaganga bari mu kazi kabo muri iki gihe kimwe n’abandi banyarwanda bose bagomba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi barwanya n’ingengabitekerezo yayo.”

Rugerinyange François wigeze kuyobora akarere ka Nyanza nyuma ya Jenoside, yavuze ku mateka y’uko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe asaba buri wese uruhare mu kurwanya icyakongera gukururira Abanyarwanda mu mateka ya jenoside banyuzemo.

Amwe mu mafoto y'Abatutsi biciwe mu bitaro bya Nyanza muri Jenoside.
Amwe mu mafoto y’Abatutsi biciwe mu bitaro bya Nyanza muri Jenoside.

Iki gikorwa cyabanjirijwe na Misa yo kubasabira ndetse hanatangwa inkunga igera hafi kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri,ndanenga,abobanganga

Ndagijimana Chalres yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka