Abavutse nyuma ya Jenoside ntibashaka kuzajya bayibarirwa nk’abanyamahanga

Abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biyemeje kwibuka, kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside batazajya bayabarirwa nk’abanyamahanga.

Bakoze urugendo rwo kwibuka ruva ku rwibutso rw'umurenge wa Gihango baa gukomereza ibiganiro mu kigo.
Bakoze urugendo rwo kwibuka ruva ku rwibutso rw’umurenge wa Gihango baa gukomereza ibiganiro mu kigo.

Abiga ku rwunge rw’amashuri yisumbuye College De La Paix rwo mu Karere ka Rutsiro, babitangaje ubwo bibukaga abari abanyeshuri bishwe muri jenoside, mu gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016.

Biyemeje kwihatira kumenya amateka yaranze Jenoside, mu rwego rwo kuyikumira banirinda kuzayibarirwa bakuze, nk’uko umwe muri aba banyeshuri wavuze mu 1998 yabitangaje.

Yagize ati “kwibuka bidufasha kumenya aho twavuye n’aho tujya bityo tukirinda ko Jenoside yakongera kuba ndetse tunaharanira kumenya amateka yayo nk’Abanyarwanda batari abanyamahanga.”

Mukotanyi Innocent wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG), avuga ko kumenya amateka ya Jenoside bizatuma nabo babibarira abazabakomokaho babize neza.

Abanyeshuri batanze ibitekerezo by'uburyo Jenoside yakumirwa.
Abanyeshuri batanze ibitekerezo by’uburyo Jenoside yakumirwa.

Ati “Tugomba kumenya uko jenoside yabaye hakicwa abanyarwanda bakicwa n’abandi ibyo rero ntitwifuza ko tuzajya tubibarirwa nk’aho tudakomoka mu Rwanda. Ibyo bizatuma n’abadukomoka ho tubibabwira bityo jenoside ntizongere kuba.”

Umuyobozi w’ikigo Tabaruka Jean Claude, yavuze bifashisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda, mu kwigisha abanyehuri kumenya amateka n’uburyo babana mu mahoro hatajemo amacakubiri.

Ati “Twebwe uburyo dukoresha kugirango aba bana baba baturutse hirya no hino tubabanishe neza ntawishisha undi tubaganiriza kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi yarabacengeye ku buryo nta macakubiri yaza mu kigo cyacu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, yagiriye abanyeshuri inama y’uko bakwirinda uwo ariwe wese wabashuka ashaka kubaganisha ku macakubiri, bakanamugaragaza igihe cyose bamubona.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwibutse abari abanyeshuri, abakozi bakoraga kuri iki kigo ku nshuro ya gatandatu, bukishimira ko nta munyeshuri wari wagaragwarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka