Umunyeshuri wa GS Kabare yapfuye aguye mu kigega avoma amazi

Umunyeshuri witwa Ishimwe Frolence wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabare muri Ngoma, yaguye mu kigega cy’amazi yavomagamo ahita apfa.

Umunyamakuru wa Kigali Today wagerageje gufata aya makuru ariko agakumirwa n’ubuyobozi bw’ikigo, yamenye ko uwo mwana yaguye muri icyo kigega cya metero umunani ubwo yageragezaga gukurura amazi n’umugozi akanyerera akituramo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2016.

Imiryango y'irishuri yari ifunze itangazamakuru ryabujijwe kwinjira.
Imiryango y’irishuri yari ifunze itangazamakuru ryabujijwe kwinjira.

Aba banyeshuri batashatse ko amazina yabo amenyekana bavuze ko byatewe n’uburangare bw’ikigo kuko nta robine zihagije zihari, bigatuma abanyeshuri bahitamo kuvomera muri iki kigega. Ubuyobozi b’ishuri bwo ntibwashatse kugira icyo buvuga kuri uru rupfu.

Bavuze ko uwo yaguye muri icyo kigega ahagana mu ma sa mbiri.

Ikigega cya metero umunani bavomagamo ari na cyo Myakwigendera yaguyemo.
Ikigega cya metero umunani bavomagamo ari na cyo Myakwigendera yaguyemo.

Umuryango w’uyu mwana utuye mu Kagali ka Nyamagana mu Murenge wa Remera hafi y’iri shuri ukimebya iyi nkuru byawutunguye nyina abanza kugira ihungabana.

Ubuyobozi bwa polisi yavuze ko nta mategeko bahaye iki kigo gisanzwe ari icya Kiliziya Gatolika yo kubuza abanyamakuru kwinjira, kuko kigenga bikaba ari uburenganzira bwabo gutanga amakuru.

Ikigega bavomagamo gifite metero umunani.
Ikigega bavomagamo gifite metero umunani.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ewana ni hatari kbx

Oshmu yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Twihanganishije umuryango we bakomere.

Jean d’D’amour yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Ubwose icyo kigega nicyo bakivomamo abayobozi bakuriranwe

Jean d’D’amour yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

ababyeyi b’uwo mwana babahe impozamarira itubutse kdi bahindure ubuyobozi bwose bwikigo babwirukane kuko amakosa ni ubuyobozi bw’ikigo

rubanda yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Ko mbona se iki kigega gifite umwanda ntikizateza ikindi kibazo cy’indwara?

Bank Moon yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Kabare twarahize muri za 2000-2004 ariko icyo kigega kirabagama pe! Hari nundi mukobwa witwaga Gituza waguyemo ariko we hari ku manywa babasha kumukuramo. Twebwe abahungu mugihe nkiki amazi yabuze twahitagamo kuyagura kwa Alphonsine kuko ku ishuri baranayatwimaga ayo mu kigega.

Nepo yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Police ikore iperereza ryimbitse imenye uko byagenze kuko abanyeshuri bararushya wasanga ubuyobozi bwishuri butari buzi ko bavoma mu kigega.Uwo mwana RIP

Sibomana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ababyeyi bihangane kndi ikigo nacyo kirebe aho byapfiriye bikosore

Diane Angel yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

ABASHINJWE UMUTEKANO NIBAKORE IPEREREZA BUNVE UWOHEREJE UWO MUNYESHURI KUVOMA

KARENGERA,SIRIVANI yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

ABABYEYI BANYAKWIJYENDERA NIBIHANGANE

SIRIUANI yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ni uburangare nyine, none se niba nta robinet, kuki bemera ko abana bavoma ahantu hafite DANGER kuriya. Nyine umuntu ku muriha birakomeye, ariko bazatanga impozamarira itubutse kuri uriya muryango. Ibindi bigo byumvireho. Kuki batahashyira umuntu mukuru w’umukozi ubihemberwa akabavomera. Ibaze nawe, banze gushyiraho robinet none bagiye kuzishyiraho ari uko hapfuye umuntu. BIRABABAJE, Kubyihanganira biragoye, buri wese yishyire mu mwanya w’umuryango w’uyu mwana uzize uburangare bw’ishuri.

GGG yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Uwo mwana IMANA Imuhe iruhuko ridashira kd nihanganishije ababyeyibe N.B.uwo muyobozi akurikiranwepe kuki ntamuntu ureberera abobana kweri?

Mr.Daniel yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka