Yiyiciye umwana yitwaza ko uwo bamubyaranye yamwihakanye

Nzayisenga Judith utuye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, afunzwe akurikiranyweho kwica umwana we kuko uwo bamubyaranye yamwihakanye.

Nzayisenga w’imyaka 30, yemera ko yanize umwana we w’umukobwa wo mu kigero cy’umwaka n’igice mu rukerera rwo kuwa 18 Gicurasi 2016.

Avuga ko yabikoze nyuma y’uko Bonane Safi avuga ko bamubyaranye yakomeje guhakana avuga ko uwo mwana ko atari uwe.

Nyiransabimana Perpetue umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari Nzayisenga atuyemo, avuga ko akimara kwica umwana we yakomeje kuzenguruka mu mudugudu aza kubyongorera umukobwa baturanye amakuru amenyekana mu ma saa sita z’amanywa.

Yagize ati “Atubwiye ko yamufashe k’umunwa n’amazuru aramuniga nyuma y’uko uwo bamubyaranye yamwihakanye, nyuma yo kumwica yakomeje kuzenguruka hafi y’urugo bimwanga munda abibwira umukobwa baturanye amakuru atugezeho ubu mu ma saa sita duhita tumufata tumushikiriza polisi.”

Kirehe.
Kirehe.

Umuyobozi w’akagari yavuze ko Bonane avuga ko umwana ashobora kuba uwe nk’uko ataba uwe ngo umwana amenywa na nyina, ikaba ari yo mpamvu atahise yemera ko umwana ari uwe.

Nzayisenga Judith si ubwa mbere abyariye iwabo mu rugo, kuko afite undi mwana w’imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwomudamu ndumva bamuretse yakwica nabandi kuko birakabije.mumukatire burundu.

Ndagiwenimana Samson yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

yoo! noneho ababyeyi bageze aho bahotora ibibondo bibarutse koko???tugeze muminsi yanyuma pe!!!!

jacky yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Azicanisi nawe bamwice koko yakoze bibicyanee

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka