Kudasana amatara yo kumuhanda byubuye ubujura

Mu Karere ka Ngoma hongeye kugaragara ubujura bwo gushikuza amatelefone n’amasakoshi ninjoro, nyuma yaho amatara ku mihanda apfiriye ntasanwe.

Abatuye umujyi wa Kibungo bemeza ko igihe amatara ku mihanda yakaga byari byaciye ubajura mu muhanda igihe cya nijoro bwatizwaga umurindi n’umwijima.

Amatara nubwo yashyizwe ku mihanda amaze igihe kinini ataka, ateza ubujura.
Amatara nubwo yashyizwe ku mihanda amaze igihe kinini ataka, ateza ubujura.

Ndagijimana Musa utuye ahitwa”Rond point”, avuga ko nyuma y’uko amatara yamurikaga ku mihanda apfiriye ntakorwe, hamaze kwamburirwa abantu benshi amaterefone igihe cya nijoro cyane cyane abakobwa.

Yagize ati “Ubundi amatara bakiyashyiraho yaka ubujura bwari bwacitse pe! Ntawe bamburaga telefone ye kuko habaga hagaragara bagatinya.

Nyuma yaho aya matara apfiriye ntasanwe abantu barataka buri gihe ko babashikuje zatelefone bakiruka. Abakobwa nibo bibasirwa cyane.”

Abaturage batewe impungenge kandi n’uko bashobora no kugirirwa nabi ku bundi buryo, kuko haba umijima mwinshi kandi imihanda ikikijwe n’amashyamba.

Ubu bujura bwa za telefone ahanini bwibasira abanyeshuri baba bavuye kwiga muri kaminuza ya Kibungo (UNK), kuko haba hatagaragara bacana telefone abantu bakazibashikuza bakirukira mu mashyamba ari impande z’umuhanda bakababura.

Rwiririza JMV umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko imirimo y’isoko ryo gusana aya matara iri mu ipiganwa ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi azatangira gusanwa.

Ati “Ni ikibazo twari twaratangiye gukemura kuko ubu tuvugana isoko ryaratanzwe ngo aya matara asanwe. Habayeho ikibazo cy’ampule zahiye ubu rero zigiye gusimbuzwa kuburyo twifuza ko umugi wacu uba ugaragara nijoro. Ntibizarenza ukwezi kume.”

Uyu muyobozi avuga ko aya matara bitewe nuko ahora apfa, nibikomeza kwanga azakurwaho agasimbuza andi mashya ajyanye n’igihe bari gukoresha mu kwagura ibice bicanirwa by’umujyi.

Gahunda yo gucanira Umujyi wa Kibungo hifashishijwe amatara ku mihanda yatangiye aha abaturage icyezere ariko gupfa kwayo kwa buri kanya bituma bigaragra nk’aho ikibazo cyananiranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka