Ntibakibona umusaruro w’umuceri nka mbere

Abahinzi b’unuceri mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bamaze imyaka itatu batabona umusaruro mwiza, bagasaba hashakwa ikibitera.

Abahinzi bahinga mu gishanga cy’Akanyaru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kikanakora ku mirenge itandukanye igize Akarere ka Gisagara.

Mu gishanga ahegereye imusozi amazi ntagera mu mirima bigatuma umuceri wuma uteze.
Mu gishanga ahegereye imusozi amazi ntagera mu mirima bigatuma umuceri wuma uteze.

Abagihinga bo mu Murenge wa Mukindo bahamya ko kibafitiye akamaro bitewe n’umusaruro w’umuceri bahavanaga. Gusa kuri ubu ngo nta musaruro bakibona, bitewe n’indwara imaze igihe yibasiye imirima yo mu gice cyegera i musozi ituma umuceri wuma uteze.

Byabateje igihombo ku buryo bamwe basigaye batekereza ko guhinga uyu muceri nta kamaro bikibafitiye, nk’uko uwitwa Ngendahimana Pascal abivuga.

Agira ati “Umuceri utangira kuzamo amata, aho kwera ngo urangize ugatangira kuma, abafite imirima ahagana imusozi rwose nta musaruro tukibona.”

Kamanzi Ildephonse nawe uhinga muri iki gishanga, avuga ko bifuza ko bahindurirwa imbuto kuko ngo bakeka ko byaba biterwa n’imbuto yamaze kurambirwa ubutaka bityo bakaba bagomba indi.

Ati “Iyi mbuto tumaze imyaka ine tuyihinga birashoboka ko yarambiwe ubu butaka, ahubwo ababishinzwe baturebera bakazayihindura.”

Niyitegeka Noella ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge, avuga uku kuma kw’umuceri biterwa n’uko iki gishanga kidatunganyijwe ku buryo buri murima ugeramo amazi, ikindi kandi ngo hanagiye habaho imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Igishanga cyacu ntigitunganyije, bityo kuko kitaringanije imvura iragwa ntigere hose, kandi nayo yagiye igwa nabi, ibyo byose bigatuma umuceri utagerwaho n’amazi neza wuma.”

Gutunganya iki gishanga ngo birenze ubushobozi bw’umurenge nk’uko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge abisobanura, bityo nabo bakaba bahanze amaso Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka