Gakenke: Ibiza byahitanye abagera kuri 23, umuhanda Kigali - Musanze wafunzwe n’inkangu
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Gakenke, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2016, yateje ugutenguka kw’inkangu zagushije amazu, abagera kuri 23 bakaba bamaze gupfa kandi hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Igice cy’umuhanda Kigali – Musanze kinyura mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, na cyo cyatengukiyemo inkangu ku buryo kugeza ubu (saa tatu n’iminota 40 z’igitondo), nta modoka zishobora kuhatambuka.
Mu Kagari ka Buranga mu Murenge wa Nemba na ho, inkangu zatengukanye n’ibiti bigwa mu muhanda wa kaburimbo.
Umunyamakuru wa Kigali Today, Tarib Abdul, uri mu Karere ka Gakenke aravuga ko Umurenge wa Gakenke ari wo wibasiwe cyane kuko mu bantu 23 bamaze kumenyekana ko bazize ibyo biza, 16 ni abo mu Murenge wa Gakenke.
Mu murenge wa Mataba na ho abantu batandatu barimo umugore n’abana be batanu bagwiriwe n’inkangu, bose barapfa.
Mu Murenge wa Mugunga w’aka karere, na ho inkangu yagwiriye umusore w’imyaka 22 arapfa ndetse ikiraro cya Nyarutovu gihuza Akarere ka Gakenke na Muhanga cyaguye ku buryo inzira itakiri nyabagendwa.
Kugeza ubu, ibyangijwe n’ibi biza byose ntibirabasha kumenyekana kuko nta barurwa ryabyo ryimbitse rirakorwa ndetse n’umibare w’abapfuye ngo ushobora kwiyongera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratabaza
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwimana Catherine, abwiye Kigali Today ko ikibazo gikomeye cyane ku buryo burenze ubushobozi bw’Akarere.
Uwimana aravuga ko akarere katabaje Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza (MIDIMAR), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), n’izindi nzego zishobora kubona imodoka zabafasha gukora umuhanda watengukiwemo n’inkangu, zikabafasha kuvanamo igitaka cyawurengeye.
Uyu muyobozi aravuga ko ubutabazi ku miryango yabuze ababo na bwo burgoranye cyane kuko imihanda n’ibiraro byinshyi byangiritse ku buryo n’Imbangukiragutabara (Ambulance) zitabasha kuhagera.
Hamwe na hamwe, abaturage baracyarimo gucukura bataburura imirambo itaravanwa mu bisigazwa by’inkangu.
Ikindi ngo haracyari impungenge z’uko imvura ikigwa, ikaba ishobora guteza izindi ngorane kandi uburyo bwo kugeza abakomeretse kwa muganga nab wo buragoye bitewe n’iyangirika ry’imihanda ndetse no gutenguka kw’ibiraro.
Umuhanda Gakenke-Rushashi ujya ku Kigo Nderabuzima cya Rushashi, besnhi bivurizaho, wangiritse n’ibiraro biragwa, nta mbangukiragutabara ibasha kuhanyura ku buryo abakomerekeye muri ibi biza bari mu kaga.
Inkangu yatengukiye mu muhanda wa kaburimbo na yo yateje ingorane zikomeye kuko kugeza ubu, umuhanda mpuzamahanga Kigali - Goma uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (unyura Musanze) wafunzwe.
Uretse imodoka z’ubutabazi, kugeza muri aya ma saa yine n’igice (10:30), nta modoka yemererwa kurenga Musanze ngo yerekeze Kigali. Iziva i Kigali na zo, ntabwo zemererwa kurenga ahazwi nko kwa Nyirangarama.
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
mana tabara abantu bawe kandi byose urabizi fashareta igoboke abagwiriwe nibiza nibahumure murakoze
Uwiteka Arengere Abahitanywe Nibiza Natwe Twasigaye Ntacyo Twatanze.
Ibihe birakaze
ariko nanyabarongo yuzuye ngo ntamodoka irigutambuka! Imana nitabare abanyarwanda.
akarere kagakenke byumwihariko ababuze ababo mukomeze kwihangana natwe mukarere kamuhanga umurenge wamushishiro inkangu yahiritse inzuyu muturage itwara imirima banyarwanda mugituye mumanejyeka nimwinyakure ega ahotegeza ikibi wagihunga cyikagufata ugenda
Birababaje Ababuriye Ubuzima
Muribyo Biza Imana Ibakire
Mubayo Ubuyobozi bugire Icyo
Bukora Abo Baturage Barababaje
birababaj cyan pe! Imana idutabare kdi na leta idutabare birakomeye, ibaz nta mazu, nta biryo mbese naho ubusabe !!! journalism mukomez mugere no mumireng iri kure yimihanda nka za karambo muri gakenke naho nibikomeye kbs.
MUGIRANEZA TELESPHORE NA KWIZERA CACIEN
baherere mu gihugu cya Kenya nairobi ahitwa kaliobangi bihanganishije imiryango yose yagize ibyago yo mukarere ka gakenke ndetse bakaba bifuje gutanga inkunga yogufasha iyo miryango yagize ibyago naho ibirebana ni mihanda yo government nibarwaneho uwitwa Mugiraneza telesphore urikubarizwa nairobi ubu yemereye abagize ibyago inkunga ingana nakayabo kibihumbi 50 000kenyan shilings bikaba bingana ni humbi 420 000 rwf byamanyarwanda kuko ako karere niko avukamo ahitwa burimba mumu renge wa rushashi
nimero ye ni +254738473779 mumu hamagare mumu bwire uko ya kohereza iyonkunga mukomeze myihangane tubari hafi
mugenziwe nawe akaba yemeye inkunga ingana ni 600 000 rwf urwanda akaba abihanganisha abagize ibyago.
Kuki se batakoresheje indege ngo ijyane abo bantu kwa muganga
Kuki se batakoresheje indege ngo ijyane abo bantu kwa muganga
Gakenke mataba muvumba Umuhanda Wafunzwe.Ntiwamenya Ko Wahigeze Abarwayi Bindembe Baturutse Centre De Cente Mataba Berekeje Hopital Nemba Ntabutabazi Bashobora Kubona None Dore Imvura Igiye Kugaruka, Umuntu Witwa Musekura Arangije Gukubitwa Nibitengu Yaragiye Gushyingura Abahuye Nibi Biza
Umuhanda Gakenke mataba muvumba Wasibamye Ntiwamenya ko Wahigeze.Ubu Centre De Cente Ya Mataba Ikaba Ifite Ikibazo Cyukuntu Irohereza Indembe Kubitaro Byinemba Ikindi Usibye Nabitabye Imana Nabasenyewe Niyo Mvura Ntibarabona Shitingi Zogusemberamo Mbese Ubuzima Bwahagaze Burundu,Nta ninzira Yaba Nyamaguru Wabona Ikindi Kandi Ntibyoroshye Kumenya Ibyangiritse Kuko Deplacement Ntiyashoboka.