Nyaruguru: Barishimira intambwe yatewe mu burezi budaheza

Bamwe mu bana bafite ubumuga biga, baratangaza ko bashimishwa n’intambwe yatewe mu gushyigikira uburezi budaheza.

Ababyeyi basabwa guhindura imyumvire, bakareka abana bafite ubumuga bakiga.
Ababyeyi basabwa guhindura imyumvire, bakareka abana bafite ubumuga bakiga.

Aba banyeshuri bavuga ko umwana ufite ubumuga yigana n’abatabufite kandi akitabwaho uko bikwiye.

Masengesho Jean Damascene yiga mu mwaka wa gatandatu muri TTC St Jean Baptiste Cyahinda, ishuri riherereye mu Murenge wa Cyahinda.

Uyu munyeshuri ufite ubumuga bw’ingingo yavukanye, avuga ko yize amashuri abanza ndetse akaba arimo arangiza ayisumbuye, kandi ko yagiye yigana n’abana badafite ubumuga.

Muri iki gihe cyose, Masengesho avuga ko asanga imyigire y’abana bafite ubumuga yaragiye ivugururwa, na bo bagahabwa agaciro nk’abandi.

Ati ”Tukiga mu mashuri abanza, wasangaga bavuga ngo ntacyo dushoboye ndetse bakanaduhimba amazina adutesha agaciro ariko ubu umwana ufite ubumuga ariga neza kandi akitabwaho nk’abandi kuko na we hari ibyo ashoboye.”

Renzaho avuga ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi b'abana bafite ubumuga babareke bige.
Renzaho avuga ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi b’abana bafite ubumuga babareke bige.

Soeur Mari Mediatrice Nsekerabanzi na we wiga muri TTC Cyahinda, afite ubumuga bw’ingingo yagize ari mukuru.

Kuri we ngo umwana wiga afite ubumuga yitabwaho, agakoreshwa imirimo y’amaboko ashoboye, ndetse ngo byanagera igihe cyo kwidagadura, na we agahabwa umwanya nk’abandi.

Nubwo aba banyeshuri bavuga ibi, ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NIDOR) rivuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire yo guheza abana bafite ubumuga, bakabavutsa uburenganzira bwabo bwo kwiga bibwira ko ntacyo bashoboye.

Renzaho Faustin, umukozi wa NIDOR ukuriye umushinga wita ku burezi budaheza, avuga ko bakomeje kwegera abaturage babakangurira guhindura imyumvire bakareka abana bafite ubumuga na bo bakagana ishuri kuko babishoboye.

Ati ”Tuzi neza ko hari ababyeyi baheza abana babo mu ngo kuko bafite ubumuga, ariko intego yacu ni ukubigisha dufatanyije n’ubuyobozi bagahindura imyumvire, bakareka abana bakiga kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Abafite ubumuga bafashwa gushyirirwaho inzira ziborohereza kugera mu mashuri.
Abafite ubumuga bafashwa gushyirirwaho inzira ziborohereza kugera mu mashuri.

Nta mibare ihamye y’abana bafite ubumuga biga cyangwa batiga mu rwego rw’Akarere ka Nyaruguru, gusa nko mu ishuri rya TTC St Jean Baptiste rya Cyahinda, higa abana basaga 20 bafite ubumuga butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka