Trezzor barakora igitaramo kimenyekanisha indirimbo “Mpore Mpore”

Abahanzi bagize itsinda Trezzor bateguye igitaramo kimenyekanisha indirimbo yabo nshya bise “Mpore Mpore” kuri uyu wa 7 Gicurasi 2016 kuri The Mirror Hotel.

Itsinda Trezzor.
Itsinda Trezzor.

Yves Kana, ukuriye iri tsinda, yadutangarije ko ari mu rwego rwo gutangira kwiyegereza abafana babo cyane kuko ngo bagiye babibasaba kenshi.

Avuga ko abafana bagiye bababwira ko babona indirimbo zabo bakaba banazumva ariko itsinda Trezzor bakaba batajya baboneka. Kana ati “Ni muri urwo rwego twatangiye kubiyegereza mbere y’uko dukora igitaramo kinini.”

Avuga kuri iyo ndirimbo “Mpore Mpore” bari kumenyekanisha, yagize ati “Turagira tuti ‘mpore mpore nta mvura idahita’, urumva ko irahumuriza abantu muri rusange. Ni ukuvuga ngo sosiyete muri rusange ku isi yose burya buri muntu wese agira intambara arwana na yo.”

Yungamo ati “Ariko iyo ntambara abantu benshi bakunze kuyitsindwa kubera ko akenshi umutima wabo uba utabasha kubyakira, ngo iyo ntambara bumve ko ari iyabo kandi ko bagomba kwihangana.”

Avuga ko muri iyo ndirimbo baba bavuga ko nta joro ridacya, ko nta mvura idahita,...ariko burya ko iyo wirinze abaguca intege ukanagira ibyiringiro Imana yawe ibigufashamo.

Iri tsinda risanzwe rizwiho kuririmba indirimbo zitandukanye z’abahanzi batandukanye baba aba hano mu Rwanda ndetse n’abo hanze yarwo. Ni itsinda risanzwe rikora injyana ya Rock & Roll.

Zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe harimo nka “Love Song”, Urukumbuzi, Iwacu, Nyobora n’izindi.

Iki gitatamo kirabera muri The Mirror Hotel guhera saa mbiri z’ijoro kugera saa tanu kwinjira bikaza kuba ari ubuntu. Nyuma y’igitaramo, ibirori (After party) birakomereza muri “Class Club” hamwe na Dj Bloww.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka