Imicungire y’amazi yo mu bishanga yashyizwe mu maboko y’abaturage

Mu kubahiriza amabwiriza y’igihugu ajyanye n’imicungire mishya y’amazi yo mu bishanga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe na RAB basinyanye amasezerano n’abahagarariye abakoresha amazi mu buhinzi.

Ayo mabwiriza agengwa n’iteka rya Minisitiri w’uUbuhinzi n’Ubworozi No 001/11.30 ryo ku wa23/11/2011 rishyiraho imiryango/Amashyirahamwe y’abakoresha amazi ahantu hose hashyizwe ibikorwaremezo byo kuhira ibihingwa.

Imicungire y'amazi yifashishwa mu kuhira imyaka yashyizwe mu maboko y'abaturage.
Imicungire y’amazi yifashishwa mu kuhira imyaka yashyizwe mu maboko y’abaturage.

Mu muhango wo gusinya amasezerano ku wa 06 Gicurasi 2016, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe basabye amashyirahamwe gucunga neza ayo mazi baharanira kuyabyaza umusaruro.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko guha abaturage imicungire y’ayo mazi bizafasha mu kongera umusaruro.

Ati “Ubu amatsinda agize ubuhinzi azarushaho gukoresha neza no kubungabunga ayo mazi kuko ashyizwe mu nshingano zabo. Ibishanga dufite muri Kirehe ni byinshi, ni yo mpamvu aya mashyirahamwe ategerejweho umusaruro mu buhinzi.”

Dr Luis Butare, Umuyobozi wa RAB, avuga ko kuba amazi ahawe abaturage ari uburyo bwo kubafasha kwishakamo ibisubizo.

Ati “Ni ikintu cyiza kizafasha abaturage gukora baharanira kwishakamo ibisubizo bazamura ubukungu. Ni urugero rwiza Kirehe itanze n’ahandi bareberaho.”

RAB n'Akarere ka Kirehe basinyana amasezerano n'abayobozi b'amatsinda y'ubuhinzi.
RAB n’Akarere ka Kirehe basinyana amasezerano n’abayobozi b’amatsinda y’ubuhinzi.

Yasabye abaturage kubungabunga ibyo bikorwa bijyanye n’amazi, barushaho gutanga umusanzu w’amazi mu kurushaho kuyabungabunga no kuyafata neza.

Mu Karere ka Kirehe, MINAGRI ni yo yagenzuraga ayo mazi binyuze mu mushinga wayo wa KWAMP wakoraga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa RAB bwashimiye ibikorwa KWAMP yagejeje ku Banyakirehe, cyane cyane ibikorwa byo gutunganya imirima y’umuceri aho abaturage bavuye kuri toni imwe kuri hegitari bakaba bageze kuri toni zirindwi kuri hegitari.

Mu muhango wo gusinyana amasezerano hari hari abaturage benshi.
Mu muhango wo gusinyana amasezerano hari hari abaturage benshi.

Kuba ibishanga bishyizwe mu maboko y’abaturage, ngo ntibikuraho inshingano za RAB zo kugenzura imikoreshereze n’imicungire y’ibishanga kandi ngo ishobora gusesa amasezerano nta nteguza mu gihe ibikorwa bicunzwe nabi.

Mu gihe kandi Leta ishaka kwisubiza umutungo wayo kubera inyungu rusange, ifite uburenganzira bwose bwo gusesa amasezerano ariko ibanje kumenyesha abo bahinzi mbere y’ibihembwe bibiri by’ihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Water Users Organization ni gahunda nziza ituma abahinzi bamenya gufata neza ibikorwaremezo no gusaranganya amazi.RAB mukomeze mudufashe.

Kamanayo yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

Byiza Cyane.
Ikindi nuko ari amasezerano y’ubufatanye agamije kwegurira Irrigation Water users Organizations( Imiryango ikoresha amazi mukihira imyaka mubishanga byatunganijwe). Agamije imicungire y’ibikorwaremezo byo kuhira mu mibishanga n’imisozi hatunganijwe, gusaranganya amazi, gusana ibikorwaremezo nkuko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi N° 001/11.30 ryo ku wa 23/11/2011 rishyiraho imiryango/Amashyirahamwe y’abakoresha amazi ahantu hose hashyizwe ibikorwaremezo byo kuhira ibihingwa.

Thank you KIGALI TODAY.

Joseph yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka