Barashishikarizwa kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba muri EAC

Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano irashishikariza abaturage kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rufite yo kuba mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Kuri uyu wa 05 Gicurasi 2016 iyi komisiyo yari iyobowe na Honorable Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc, akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano basuye Akarere ka Rulindo.

Mu baturage bitabiriye iyo nama hari higanjemo abavuga rikumvwa.
Mu baturage bitabiriye iyo nama hari higanjemo abavuga rikumvwa.

Ni uruzinduko bakoreye mu mirenge ya Base na Rusiga bagamije gusobanurira abaturage amahirwe u Rwanda rufite muri EAC banabasaba kuyabyaza umusaruro.

Honorable Senateri Jeanne d’Arc Mukakarisa yagize ati “Ntabwo igihugu cyacu kikiri kure y’inyanja, mutinyuke mwambuke imipaka kuko byarorohejwe!

Mushake imirimo mu bihugu by’abaturanyi, ntimukitinye, na bo baratinyutse baraza bagakora kandi bateye imbere.”

Yabasobanuriye kandi ko amahirwe yo kuba muri uyu muryango ari menshi kuko abacuruzi boroherejwe imisoro n’amahoro, mu rwego rw’imihahiranire, ndetse n’amafaranga y’ishuri (Minerval) akaba ari amwe n’ay’abanyagihugu muri EAC.

Hon Jeanne d'Arc Mukakalisa asaba abaturage gushirika ubute n'ubwo bakabyaza umusaruro amahirwe bafite muri EAC.
Hon Jeanne d’Arc Mukakalisa asaba abaturage gushirika ubute n’ubwo bakabyaza umusaruro amahirwe bafite muri EAC.

Honorable Senateri Applinaire Mushinzimana, yabibukije ko ari amahirwe akomeye kandi ko kwambuka imipaka byorojwe hakaba hakoreshawa Indangamuntu gusa.

Yagize ati “Nta mwuga usuzuguritse ubaho iyo wawukoze neza! Mwikwitinya ku isoko ry’umurimo mushirike ubute, mwitinyuke mujye no bindi bihugu mukore mubone amafaranga kuko ntawakwishimira kudatera imbere.”

Bmawe mu baturage bagaragje impungenge z’umutekano iyo bagiye muri ibyo bihugu, bakavuga ko bituma batinya kujyayo.

Aba Senateri babasobanuriye ko umutekano umeze neza kuko ibihugu bikorana mu gucunga umutekano, babasaba kudakomeza gushingira ku mpamvu zitari zo bagashira ubwoba bagakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka