Rusizi: Abikorera biyemeje gutanga miliyoni 20Frw mu ikigega agaciro

Abikorera bo mu Karere ka Rusizi biyemeje gutanga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu Kigega Agaciro Development Fund.

Hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu, abikorera bo muri ako karere bavuze ko bitarenze tariki ya 20 Gicurasi 2016, bazaba bamaze kugeza ayo mafaranga kuri konti y’icyo kigega aho buri wese yagiye yiyemeza umusanzu w’amafaranga azatanga.

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Rusizi yasabye abikorera kwihesha agaciro.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Rusizi yasabye abikorera kwihesha agaciro.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Rusisi, Ngabonziza Jean Bosco, yagize ati “Twemeye ko miliyoni 20 tugiye kuzishyira mu kigega Agaciro. Twavuze ko kugeza ku wa 20 Gicurasi 2016 tuzaba twabirangije kuko iyo iterambere ryihuse natwe tuba twihuse.”

Bamwe mu bacuruzi bo muri aka karere bavuga ko bishimiye kongera gushyigikira iki gikorwa ngo basanga ari ukwihesha agaciro haba ku giti cyabo n’igihugu muri rusange, dore ko buri wese yagiye atanga umusanzu utamuvunnye hakurikijwe ubushobozi bamuziho.

Mugabushaka Joseph, umwe mu bacuruzi bakorera muri aka karere, yavuze ko gushyigikira ikigega Agaciro ni ibintu byiza kandi ko abacyitabiriye bari bishimiye gutanga uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Abikorera b'i Rusizi biyemeje gutanga miliyoni 20Frw mu Kigega "Agaciro Development Fund".
Abikorera b’i Rusizi biyemeje gutanga miliyoni 20Frw mu Kigega "Agaciro Development Fund".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko ari igikorwa ngarukamwaka cyo gushyigikira ikigega cy’Agaciro. Cyakora ngo umwaka ushize ntibyakozwe nk’uko bisanzwe kuko abikorera bo muri aka karere, biyambajwe mu bindi bikorwa byo gushyigikira gahunda za Leta.

Ati “Ni gahunda isanzwe izwi aho abantu bagira uruhare mu gushyigikira kiriya kigega cy’Agaciro nk’ikigega cy’igihugu, gusa mu bihe bishize, ntabwo hagiye habaho guhuriza hamwe uwo musanzu kuko abikorera ba Rusizi bamaze iminsi biyambazwa mu bikorwa bitandukanye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka