Barasaba ingurane z’ibyangijwe n’abakora imihanda

Abaturage batuye mu midudgudu ya Ninzi na Rugabano mu Murenge wa Kagano muri Nyamasheke barasaba guhabwa ingurane nyuma yo kwangirizwa ibyabo hakorwa imihanda.

Abo baturage bavuga ko ibyo barimo gukorerwa bijya kumera nk’urugomo, kuko abakora imihanda bacisha imodoka zabo mu myaka yabo yari igiye kwera batabanje no kubabarira mu gihe hari abadahabwa amafaranga y’ingurane kandi bashyizwe mu manegeka.

Mu gukora iyi mihanda hangijwe imyaka y'abaturage yari yegereje igihe cyo gusarurwa.
Mu gukora iyi mihanda hangijwe imyaka y’abaturage yari yegereje igihe cyo gusarurwa.

Aba baturage bo midugudu ya Ninzi na Rugabano mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ubuyobozi kubarenganura bakamenya amafaranga bashobora kuzishyurwa ku myaka yabo yari igeze igihe cyo gusarurwa n’inzu zabo zitabaruwe.

Bamwe muri abo baturage bafata ibyo bakorewe nko gushyirwa mu manegeka kuko hamwe na hamwe imihanda yagiye ikatirwa neza ku nzu ku buryo basohokera mu muhanda.

Umwe muri bo yagize ati “Birababaje kubona abantu birara mu myaka y’abaturage batababajije ndetse batazi n’amafaranga bashobora kubishyura bakavuga ngo barazana iterambere! Ariko dukeneye no guhabwa ingurane z’ibyo twavunikiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josue Michel, avuga ko iki kibazo kizwi bakaba baratangiye kubarira abaturage yaba abasigaye n’abandi bafite ubujurire.

Abaturage bavuga ko basizwe mu bihe bibi.
Abaturage bavuga ko basizwe mu bihe bibi.

Yababwiye ko yizera ko mu byumweru bibiri bashobora kuzaba babonye amafaranga yabo.

Ati “Iki kibazo kirazwi ndetse tuzi ko muri iki gihe abaturage bagakwiye kuba barimo gusarura imyaka yabo, twatangiye kubishyura ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bibiri baba babonye amafaranga yabo, ndetse ubishinzwe yahawe itsinda bakorana kugira ngo atirara, ibibazo byose birimo bibonerwe umuti wa vuba.”

Mu rwego rwo kubaka Umujyi w’Akarere ka Nyamasheke, hatangiye kubakwa imihanda ihuza imidugudu, ubuyobozi bukavuga ko biri muri gahunda yo kugeza iterambere ku baturage.

Abaturage bo ariko, bavuga ko iterambere bifuza ryagakwiye kuza rikemura ibibazo byabo aho kubakenesha no kwangiza ibyabo batabanje kubagisha inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka