Basanze umurambo we munsi y’imanga umutwe wajanjaguritse

Munyabugingi Slyvestre w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama i Kirehe, bamusanze munsi y’imanga ku wa 04 Gicurasi 2015 yapfuye.

Alexis Rurangwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya, avuga ko Munyabugingo yagiye ku Gasantere ka Cyanya kegeranye n’Umurenge wa Musasa aho asanzwe anywera ntiyagaruka mu rugo.

Avuga ko babonye umurambo we munsi y’umuhanda ahari imanga ireshya na metero 50 umutwe wamenetse bakeka ko yaba yamanutse kuri uwo musozi agakubita umutwe ku ibuye bitewe n’inzoga.

Ati “Ahantu twasanze umurambo ni mu manga ireshya na metero 50 uvuye k’umuhanda! Yari asanzwe akunda inzoga ndetse iyo zimaze kumuganza usanga akora ibintu biterekeranye, turakeka ko yaba yasinze akayoba umuhanda akamanuka uwo mugunguzi agakubita umutwe ku ibuye.”

Akomeza avuga ko bakimara kubona uwo murambo baganiye n’umuryango we n’abaturanyi ngo bamenya niba hari uwo bari bafite icyo bapfa ntibagira uwo babona.

Ngo bashatse kujyana umurambo kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma, umuryango we uvuga ko atari ngombwa kuko bumvaga ari impanuka isanzwe ndetse batanga uburenganzira uhita ushyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nihanganishije uwo muryango
bihangane

NKUNDABAGENZI JOSEPH yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka