Bifuza ubufatanye mu kugarura abana mu ishuri

Umuryango Uyisenga ni Imanzi usanga habayeho ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi, ibibazo bituma abana bata ishuri byakemuka.

Umurenge wa Gacurabwenge umaze kugarura abana 138 mu ishuri mu kwezi kwa Mata 2016. babigezeho nyuma gushyiraho amatsinda yo kurinda umwana (child protection), ahuriwemo n’ababyeyi, abarezi n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza bari kwiga
Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza bari kwiga

Imbogamizi zikura abana mu ishuri, ni ubukene n’amakimbirane mu muryango; bituma babura ibikoresho cyangwa se ibyo kurya; nk’uko bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri ryitiriwe Saint Jean Bosco babitangaza.

Gakwanzire Gaudelive, ukuriye itsinda ry’umudugudu wa Nyamiryango, mu kagari ka Nkingo, avuga ko babanje kureba ibibazo abana bafite, bagakangurira ababyeyi babo kubasubiza mu ishuri ariko ngo ikibazo cy’ubukene kiracyahangayikishije.

Agira ati “Nk’umubyeyi araza, akambwira ati wanjyaniye umwana ku ishuri none nta mwenda afite nta nkweto kandi mwarimu arimo aramubaza impamvu atazana umwambaro w’ishuri, no mu matsinda nta bushobozi dufite.”

Uwihoreye Chaste, umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni imanzi wafashije mu ishyirwaho ry’amatsinda, atangaza ko kutiga ku mwana ari ikibazo gikomeye kuko gituma igihugu kigira abakene benshi.

Ati “Twemera ko umuntu mukuru w’umukene, arema umwana w’umukene, niyo mpamvu tugomba kurwanya ubukene mu bana dufite kugira ngo mu myaka 10 iri imbere, buzabe bwaracitse.”

Ahamya ko ubufatanye no korohera abana batishoboye, bituma abana bose biga ariko ikibazo ngo kikaba ku myumvire.

Ati “Mu matsinda yo mu midugudu buri wese ashyiramo 100frw yo kuzigamira umwana, natwe tugashyiramo nk’ibihumbi 100 yo kubunganira kuko twisumbuye mu bushobozi.”

Kayijuka Diogene, umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Kamonyi, atangaza ko igihembwe cya kabiri cyatangiye tariki 17 Mata 2016, mu karere habururwa abataye ishuri ibihumbi bitandatu mu mashuri abanza bangana na 8,4% na 1200 mu yisumbuye bangana na 12,5%.

Avuga ko hakurikiyeho urugamba rwo kugarura abo bana, kuko agaragaza ko 50% mu mashuri abanza baragarutse, ariko mu yisumbuye umubare w’abagaruka uracyari muto kuko hari abo basanga batakiba iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka