Abamotari biyemeje kutongera kwiruka polisi ibahagaritse

Polisi yatanze imbabazi kuri moto zo mu Karere ka Ngoma zashakishwaga kubera guhunga abapolisi, bituma biyemeza gukika kuri iyo ngeso.

Ni nayo mpamu abo bamotari bahungaga polisi mu gihe ibahagaritse, bavuga ko inyinshi zahigwaga na polisi, nk’uko babitangarije mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi kuri uyu wa kane tariki 5 Gicurasi 2016.

Polisi isanga kuba abamotari babakwepa byatuma amakuru adatangwa neza mu gihe hari umumotari ufite amakuru akumira icyaha.
Polisi isanga kuba abamotari babakwepa byatuma amakuru adatangwa neza mu gihe hari umumotari ufite amakuru akumira icyaha.

Mupenzi Moise umumotari ukorera muri aka karere, avuga ko abenshi nta byangombwa bibemerera gutwara abantu bagiraga kubera uburangare bwo gutinda kubishaka, bagatinya ko polisi yabahana.

Yagize ati” Kwiruka byo rwose turiruka ntawuhagarara abonye polisi kuko moto zacu twese zishakishwa. Muramutse mu tubabariye ntawakongera kujya yanga guhagarara kuko Ikibazo cy’ibyangombwa cyakemutse hasigaye icyuko moto zishakishwa gusa.”

Ndayishimiye Donat ye yavuze ko bishimiye guhabwa imbabazi, kuko nta kizababuza kongera guhagarara mu gihe umupolisi abahagaritse.

Ati “Dufite permit n’ibyangombwa byo gutwara abantu, nta kindi cyatuma dukwepana na police.Ubu rwose ntawuzongera kubatinya ngo yiruke ahubwo tugiye gukorana neza na polisi mu kwirindira mutekano dutanga amakuru ku gihe nkuko babidusabye.”

SSP Jenvier Rutaganda, umuyobozi bwa polisi mu Karere ka Ngoma avuga ko imikoranire myiza hagati y’uru rwego n’abatwara za moto itanga umusaruro mu gukumira ibyaha bitaraba no mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati “Hari ababikora nk’uko byagaragaye hari abatanga amakuru igihe bahetse umuntu bakeka, hari n’abagira amakenga bagera kuri polisi bagahita babatuzanira tukareba niba ntakibi bafite.”

Muri iyi nama abamotari bakanguriwe kudahishira umunyacyaha, ahuwo bakaba abafatanyabikorwa mu guhashya ikibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka