Sudani y’Epfo izafatanya n’ibihugu bya EAC kuzamura ubukungu

Itsinda ryavuye muri Sudani y’Epfo risuye u Rwanda rivuga ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga umusanzu wabo mu kuzamura ubukungu bw’akarere.

Uhagarariye iri tsinda ari nawe mujyanama wa Perezida wa Sudani mu by’ubukungu, Aggrey Tisa Sabuni, yavuze ubwo basuraga Ikigo gishinzwe isoko ry’mari n’imigabane mu Rwanda (CMA), kuri uyu wa kane tariki 6 Gicurasi 2016.

Yagize ati “Nta gihugu kigeze gitera imbere kidafite ubushobozi bukomeye mu nzego zitandukanye harimo ubuzima, uburezi n’ubukungu kandi ntidushobora kubigeraho tutifashishije inshuti zacu nk’u Rwanda.

Akaba ari nayo mpamvu yatumye twinjiye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) twashakaga kuzamura ubukungu bwacu n’ubucuruzi kuko ikibazo cy’ubushobozi buke ari imbogamizi idukomereye muri Sudani ya majyepfo bitewe ni mpamvu za mateka.”

Izi ntumwa zashimye Leta y'u Rwanda ku ruhare yagize mu guteza imbere isoko ry'imari n'imigabane mu gihugu.
Izi ntumwa zashimye Leta y’u Rwanda ku ruhare yagize mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu.

Yavuze ko ashima Leta y’u Rwanda ku guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no mu gutanga amahirwe ku bigo bitandukanye ngo biryifashije bibona imari, no gufasha abantu batandukanye gukoresha iri soko mu kwizigamira no kwiteza imbere muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe iby’imari n’imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu yasobanuriye abari bagize iryo tsinda amavu n’amavuko ya CMA imbogamizi bagiye bahura nazo n’ibyo bamaze kugeraho kuva CMA ishinzwe.

Bwana Bundugu yagize ati “Isoko ry’imari n’imigabane rizakomeza kwaguka kuko benshi bahabona inyungu y’igihe kirekire haba ku mari cyangwa ku mpapuro mvunjwafaranga (bonds) zaguzwe.

Byitezwe kandi ko iri soko rizakomeza kugira uruhare mu kongera ubukungu mu Rwanda no mu karere.”

Intumwa za Sudani y'Epfo n'abakora ku isoko ry'imari n'imigabane.
Intumwa za Sudani y’Epfo n’abakora ku isoko ry’imari n’imigabane.

zimwe mu nsingano za CMA harimo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, gutegura imishinga ya politiki yerekeye isoko ry’imari n’imigabane, kugira inama Guverinoma kuri politiki yerekeranye n’isoko ry’imari n’imigabane.

hari kandi kuzamura imyumvire y’Abaturarwanda ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane no kuriteza imbere, gushyiraho gahunda z’ibikorwa no gukora ubushakashatsi kugirango CMA irusheho kuzuza inshingano zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka