Ku nshuro ya gatatu KIGALI TODAY irahugura abafotozi

Kigali Today Ltd yongeye guhugura abanyamakuru n’abandi bifuza kuba abanyamwuga mu gufata amafoto, amahugurwa iteguye ku nshuro ya gatatu.

Aya mahugurwa agamije kuziba icyuho cyagaragaye mu mwuga wo gufotora mu bitangazamakuru n’abandi bafata amafoto ya kinyamwuga, nk’uko umuyobozi wa Kigali Today Ltd Kanamugire Charles, yabitangaje atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, kuri uyu wa kane tariki 5 Gicurasi 2016.

Arereka abahugurwa uburyo bafata camera.
Arereka abahugurwa uburyo bafata camera.

Yagize ati “Hari icyuho cyajyaga kigaragara mu mafoto afatwa mu bitangazamakuru ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye bikenerwamo amafoto, ariko aya mahugurwa abaye ku nshuro ya gatatu, ari gukemura icyo cyuho, ku buryo bushimishije.”

Yasabye abari guhugurwa uko ari 16 gukurikira aya mahugurwa bashyizeho umwete bakabyaza umusaruro aya mahirwe, kuko azabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’abanyamwuga akazanagirira akamaro ibigo bitandukanye bazakorera bafotora.

Umuyobozi wa Kigali Today Ltd atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa.
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa.

Akena James, inararibonye mu gufata amafoto waturutse muri Uganda guhugura, yatangaje ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku banyamwuga mu gufotora mu Rwanda.

Yavuze anafasha mu guhindura isura abantu bafite ku bafata amafoto, bataramenya ko
gufotora ari umwuga mwiza kandi ushobora gutunga uwukora ukanamukiza.

Batamuriza Natacha umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yatangaje ko ari ingenzi kuri we nk’umuntu usanzwe ukunda gufotora kandi ubana n’ababikora.

Bahera ku bice bigize camera bakaniga gukoresha buri kimwe.
Bahera ku bice bigize camera bakaniga gukoresha buri kimwe.

Yavuze ko aya mahugurwa azamugeza ku rwego rwiza ruzatuma azajya afatanya n’abavandimwe mu kunoza umwuga wo gufotora bakora.

Ati “Nsanzwe nkunda aka kazi ko gufotora kandi mfasha bisanzwe abo tubana babikora, ariko ndahamya ko nzarangiza aya mahugurwa ndi ku rundi rwego rwisumbuye kurwo narindiho, nshingiye cyane cyane ku buhanga n’ubunararibonye abazaduhugura bafite.”

Aya mahugurwa yateguwe na Kigali Today Ltd ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro (WDA).

Abayitabiriye bazahugurwa gushyira mu ngiro, ku buryo abazayasoza, bazaba ari abanyamwuga ku rwego mpuzamahanga bakazanahabwa impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

icyo gikorwa ni cyiza cyane! nimukomeze mubere abandi bakora umwuga w’ibinyamakuru urugero.

Bibakumana Charles yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

Mwatubwira ibisabwa kugirango Umuntu ahugurwe? mujye mugerageza mugere no muntara

Ntirenganya Charles yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka