Ingengabihe ivuguruye ya Rwanda Cycling cup 2016 yatangajwe

Irushanwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling cup ya 2016 riratangira kuri uyu wa Gatandatu riva Kigali kugera Rwamagana

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane cyari kiyobowe na Aimable Bayingana, hatangajwe ingengabiihe nshya y’isiganwa ry’amagare rya Rwanda Cycling Cup, isiganwa rizatangira ku wa Gatandatu taliki ya 07/05/2016, rikazasorwa taliki 23/10/2016.

Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Rwanda Cycling Cup 2015
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Rwanda Cycling Cup 2015

iri siganwa rya 2016 riraba rikinwa ku nshuro ya kabiri, aho irya mbere ryakinwe kuva taliki ya 04 Mata 2015, riza gusozwa taliki ya 25/10/2015, aho ryari ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco wakiniraga ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu.

Cynthia Munyana wari uhagarariye Skol, imwe mu baterankunga b'Imena b'umukino w'amagare mu Rwanda
Cynthia Munyana wari uhagarariye Skol, imwe mu baterankunga b’Imena b’umukino w’amagare mu Rwanda
Ikipe ya Benediction y'i Rubavu yari yegukanye umwanya wa mbere muri Rwanda Cycling Cup 2015
Ikipe ya Benediction y’i Rubavu yari yegukanye umwanya wa mbere muri Rwanda Cycling Cup 2015

Muri Rwanda Cycling cup ya 2016, biteganijwe ko hazakoreshwa amafaranga agera kuri Milioni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, zishobora kwiyongera zikagera kuri Milioni 90 igihe amarushanwa abiri ya nyuma muri iri rushanwa yaramuka ashyizwe ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI), mu gihe mu mwaka wa 2015 ryari ryashowemo Milioni zikabakaba 48.

Ikipe ya Les Amis Sportifs y'i Rwamagana yabaye iya kabiri muri Rwanda Cycling cup 2015
Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yabaye iya kabiri muri Rwanda Cycling cup 2015

Nk’uko byatangajwe, iri siganwa rya 2016 rizaba rifite umwihariko wo kuba rizanitabirwa n’amakipe y’abagore, bakazajya bakinira umunsi umwe n’abagabo ariko ntibasiganwe ibilometero bingana, gusa ahazajya haba circuit(Kuzenguruka) bazajya bahagurukira rimwe, ariko inshuro bazenguruka ntabwo zizangana

Ingengabihe ya Rwanda Cycling Cup 2016

07/05/2016: Kigali-Nyagatare
14/05/2016: Bugesera-Kigali +Kuzenguruka
21/05/2016: Ngororero-Rubavu+Kuzenguruka
25/06/2016:Nyamata (Gusiganwa habarwa igihe umuntu yakoresheje/Individual Time trial
26/06/2016: Muhanga-Huye +Kuzenguruka
09/07/2016: Nyamagabe-Nyanza+ Kuzenguruka
06/08/2016: Rubavu-Musanze +Kuzenguruka
20/08/2016: Kigali-Rwamagana+Kuzenguruka
10/09/2016: Kigali-Muhanga+Kuzenguruka
22/10/2016: Karongi-Rusizi
23/10/2016: Rusizi-Huye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wow tunafurahi saaaana kwa kupokea kwa mara nyingine mchezo wa baiskeli. Lakini hamjatwaambia Team za ugenini zitakazo cheza hapo

Imani Hassan yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka