Rutsiro: Abana basaga 2500 muri 3780 basubijwe mu ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko mu bana basaga 3780 mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari barataye ishuri, 2500 bamaze kurisubizwamo.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu butangaje ko bubabajwe no guta ishuri kw’abana bukanasaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zahagurukira iki kibazo.

Umuyobozi w'akarere, avuga ko abana bagaruwe kubera ingamba bafashe kuva ku rwego rw'umudugudu.
Umuyobozi w’akarere, avuga ko abana bagaruwe kubera ingamba bafashe kuva ku rwego rw’umudugudu.

Ayinkamiye Emerence, umuyobozi w’aka karere yavuze ko kugarura abo bana mu ishuri byatewe n’ingamba akarere kafashe zikarishye.

Agira ati “Nyuma y’uko bigaragaye ko ikibazo cy’abana bata amashuri gihangayikishije dufatanyije n’abayobozi kuva ku mudugudu, twafashe ingamba zikarishye mbere y’uko igihembwe cya kabiri gitangira.

Ari nayo mpamvu abana benshi baba abo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye twabasubije mu ishuri.”

Umuyobozi w’akarere avuga ko n’ubwo umubare munini w’abataye ishuri ari wo umaze gusubizwamo ngo baracyakomeje gushaka n’abandi bose basigaye nabo bagasubizwa mu ishuri.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Mukandasira Cartas, avuga ko mu turere twose uko ari turindwi tugize iyi ntara hakozwe ubukangurambaga ko nta mubyeyi ukwiye kubuza umwana kujya mu ishuri bitwaje ko bakennye.

Ati “Nta mwana ugomba kubuzwa kwiga ndetse nta n’umubyeyi ugomba kwitwaza ko ngo umwana ntiyiga kubera ubukene hari abajya bayitwaza ariko ntibazihanganirwa na gato.”

Abana bo mu Karere ka Rutsiro abata amashuri, bamwe bajyanwa mu mijyi nka Rubavu, Muhanga na Kigali gukora akazi ko mu rugo, mu gihe abandi nabo bajyanwa mu mirima y’icyari kugisoroma abandi bakajyanwa gukoreshwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka