Ikibazo cy’inda zidateganyijwe mu mpunzi cyavugutiwe umuti

Mu gihe mu nkambi y’abarundi ya Mahama hakomeje kugaragara umubare munini w’urubyiruko rutwita inda zidateguwe, hashinzwe ikigo kizigisha ubuzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu.

Ni ikigo cyashinzwe n’umuryango “Save the Children” ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA.

Habaye n'amarushanwa y'umupira w'amaguru maze New Girls aba ari yo yegukana ibihembo.
Habaye n’amarushanwa y’umupira w’amaguru maze New Girls aba ari yo yegukana ibihembo.

Mu muhango wo gufungura icyo kigo i Mahama ku wa 04 Gicurasi 2016, impunzi zakishimiye kuko kigiye kubafasha mu burere by’abana kuko ngo bwari bugeze aho bubahangayikisha cyane.

Nsabyumukama, umwe mu mpunzi, avuga ko bari batewe ubwoba n’ubwinshi bw’abana batwita ari bato.

Ati “Abana batwita ku myaka15-17 ni benshi cyane muri iyi nkambi,! Babiterwa n’ubukene cyangwa kuba barizanye batari kumwe n’ababyeyi bagashukishwa amafaranga abagabo n’abasore bakabakoresha imibonano mpuzabitsina”.

Byari ibirori bikomeye bafungura icyo kigo.
Byari ibirori bikomeye bafungura icyo kigo.

Yakomeje agira ati “Iki kigo kigiye gukora ibintu bikomeye cyane! Abana bazakuramo inyigisho nyinshi babashe kwifata kuko ubusambanyi mu nkambi burakabije ni ukuri”.

Uwitwa Ntakarutimana Olive, we yemeza ko urubyiruko rwo mu nkambi rwitwara nabi rubyara umunsi k’uwundi.

Ati “Ubusambanyi burakabije, abana nta burere bwiza bubereye urubyiruko bafite! Ikibatera gutwara inda ni kwa kundi bazerera ababyeyi ntibamenye igihe batwariye izo nda, hari abazikuramo abandi zikabahitana”.

Ikigo cy'Urubyiruko cya Mahama.
Ikigo cy’Urubyiruko cya Mahama.

Joseph Maerien, Umuyobozi wa UNFPA yasabye ubuyobozi bw’inkambi gukangurira urubyiruko kugana icyo kigo bagafata ingamba nziza, birinda indwara z’ibyorezo nka SIDA no kurinda abakobwa inda zidateganyijwe”.

Yijeje imbunzi ibindi bigo bibiri mu minsi iri imbere kugira ngo serivisi z’imyororokere zigere kuri bose.

Tina, uhagarariye Save the children mu Rwanda, yishimiye ubufatanye bagiranye na UNFPA bagafungura icyo ikigo cy’urubyiruko.

Ati “Ingimbi n’abangavu bagera ku 12 na 400 muri iyi nkambi, birakwiye ko bitabwaho ubuzima bwabo bugakurikiranwa! Ndasaba ko kuva uyu munsi abana batangira gusura ibyumba bashyiriweho, tugasaba n’ubuyobozi bukabashishikariza kubyitabira mu kurwanya ihohoterwa, indwara n’inda zidateguwe”.

Berekana ibizakorerwa mu Kigo cy'Urubyiruko cya Mahama.
Berekana ibizakorerwa mu Kigo cy’Urubyiruko cya Mahama.

Ngoga Arstarque, intumwa ya Midimar akaba n’Umuyobozi w’inkambi, yashimiye iyo miryango ku bufasha ikomeje kugira mu gufasha impunzi, ayizeza ko ibyo bikorwa bizitabwaho bikabyazwa umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo cyinda zitateguwe cyo kiri hose muzaze no munkambi ya GIHEMBE murebe.

kado yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka