I Kigali bagiye kwibuka Whitney Houston

Kigali Fashion Week na Kabana Club bateguye igitaramo cyo kwibuka umuririmbyi Whitney Houston kizaba ku wa 13 Gicurasi 2016.

Muri icyo gitaramo ngo hazagaragara itsinda rishya ry’abakobwa “The Chic” rizanaririmba zimwe mu ndirimo za Whitney Houston zakunzwe cyane.

Itsinda "The Chic" rizatangira ku mugaragaro mu gitaramo cyo kwibuka Whitney Houston.
Itsinda "The Chic" rizatangira ku mugaragaro mu gitaramo cyo kwibuka Whitney Houston.

John Bunyeshuli, ukuriye Kigali Fashion Week yateguye iki gitaramo, yadutangarije ko bahisemo umuhanzi Whitney Houston mu kumurika itsinda “The Chic” abereye umujyanama (Manager) kuko yasanze bahuriye kuri byinshi.

Yagize ati “Ni igitaramo cyo kwibuka Whitney Houston hakazanaririmbwamo indirimbo ze 10 zakunzwe cyane, zizaririmbwa n’itsinda rishya “The Chic”.”

Yavuze ko bahisemo Whitney kubera ko ari we bareberaho, kandi bakaba bafite byinshi bahuriyeho.

Ati “Yatangiye akiri muto cyane nk’uko na bo bimeze kandi bose batangiriye kuririmba mu rusengero … ari na ho baboneye ko bafite impano itangaje.”

Yakomeje avuga ko “The Chic” ari itsinda rishya muri muzika, ryibanda cyane mu kuririmba indirimbo zo mu njyana ya Jazz na Blues, bakaba kandi banasubiramo n’indirimbo nyinshi z’abahanzi b’ibyamamare.

“The Chic” rigizwe n’abakobwa bane ari bo Mungwakuzwe Marie Grace, Mungwasingizwe Marie Rose, Mireille Umutoni n’Agasaro Angele Lina.

Iki gitaramo kizatangira i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kigeze saa tanu kandi kwinjira ngo bizaba ari ubuntu.

Whitney Elisabeth Houston yavutse tariki 9 Kanama 1963 yitaba Imana tariki 11 Gashyantare 2012.

Yaranzwe n’ubuhanga buhanitse ndetse n’ijwi ryatangarirwaga na benshio ndetse bigatuma indirimbo ze nyinshi zigenda zisubirwamo n’abandi bahanzi banyuranye, zikanakoreshwa mu marushanwa mpuzamahanga ya muzika nka “American Idols”, “X-Factor” n’ayandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kizabera he

thierry yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka