25 barimo guhugurwa ku mategeko y’intambara

Abasirikare, abapolice n’abasivire 25 baturuka mu bihugu bitandatu by’Afurika barimo guhugurwa ku mategeko y’intambara muri Rwanda Peace Academy.

Ubumenyi bazungukira muri aya mahugurwa ngo buzabafasha kurushaho kumenya uko bagomba kwitwara mu gihe cy’intambara.

Abari mu mahugurwa bafata ifoto y'urwibutso.
Abari mu mahugurwa bafata ifoto y’urwibutso.

Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyigisha Amahoro (Rwanda Peace Academy), Col Jules Rutaremara, yavuze ko aya mahugurwa agamije kubungura uburyo bakwitwaramo mu ntambara kuko nubwo yangiza usanga rimwe na rimwe ingaruka zayo zishobora kugabanywa.

Ati “Nubwo intambara ari mbi kandi nta nubwo yigeze iba nziza ariko rimwe na rimwe ingaruka zayo zishobora kugabanywa iyo abantu basobanukiwe amategeko agenga intambara.

Col Jules Rutaremara yababwiye kandi ko mu ntambara uba ukwiye kuba uzi ko udakwiye guhohotera abasivire, utakwica abana, kuko hari ibintu uba ukwiye kugira igipimo kandi hari n’ibindi umusirikare aba adakwiye gutera.

Col Jules Rutaremara avuga ko amategeko y'intambara areba n'imitwe yitwaza intwaro nubwo idakunze kuyakurikiza.
Col Jules Rutaremara avuga ko amategeko y’intambara areba n’imitwe yitwaza intwaro nubwo idakunze kuyakurikiza.

Col Rutaremara akomeza avuga ko aya mategeko areba intambara zishobora kuba zirwanwa hagati y’ibihugu ariko noneho n’intambara zirwanwa mu gihugu ubwacyo ndetse n’abandi bantu nk’imitwe yitwaza intwaro nubwo badakunda kuyakurikiza.

Abasirikare, abapolice n’abasivire barimo gukurikirana aya mahugurwa bayitezeho byinshi kuko hari icyo basanga ubumenyi bazahungukira buzabafasha kugira icyo bakora mu gihe bahuye n’intambara.

SP Rosemary Karumuta, ukora mu Biro by’Umukuru wa Police muri Kenya, avuga ko kuba igihugu cyaba kiri mu ntambara cyangwa kitayirimo atari cyo kibazo, ahubwo biba byiza buri gihe uyu umuntu yiteguye kuko bimufasha.

Ati “Twaba turi mu ntambara ubungubu cyangwa tutayirimo, nk’ibihugu by’Afurika buri gihe ni byiza ko tuba twiteguye, kugira ngo haramutse hagize ikiba twaba twiteguye kubihagararamo neza dukurikiza amategeko tukerekana ko hari ubutabera.”

Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, yatangiye kuri uyu wa 03 Gicurasi 2015, yitabiriye n’abasirikare, abapolice n’abasivire baturuka mu bihugu bya Kenya, Uganda, Ibirwa bya Coromos, Sudan, Sudan yepfo n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka