Muri KCB bakoze bambaye nk’abakiriya babo

Abakozi ba Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) bahinduye imyambaro bari basanganwe, bambara nk’abakiriya batandukanye babagana kugira ngo bashimangire agaciro babaha.

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi 2016, KCB yagaragarije agaciro iha abakiriya n’insanganyamatsiko igira iri iti "Kwizihiza imirimo itandukanye ku isi" (Celebrating the professions of the World), aho abakozi bo ku cyicaro gikuru n’amashami yayo uko ari 12 bambaye imyambaro itandukanye nk’iy’abaganga, abasiga amarange, abacuruza ku gataro n’abakora mu ma hoteli kuko ari bamwe mu bakiriya bayo.

Bahisemo kwambara imyenda y'imyuga itandukanye mu rwego rwo guha icyubahiro abakiriya babo.
Bahisemo kwambara imyenda y’imyuga itandukanye mu rwego rwo guha icyubahiro abakiriya babo.

Umwe mu bakozi ba KCB yatangarije Kigali Today ko icyo gikorwa kigamije kugaragariza agaciro banki iha abakiriya batandukanye bayigana. Agira ati “Twahisemo kwambara nk’ibyo umukiriya wacu kugira ngo twerekane agaciro tumuha n’ibyo akora tubikunda.”

Abakozi ba buri shami bambaye imyambaro imwe igaragaza abakora umurimo runaka kakaba ari agashya mu mikorere y’amabanki ya hano mu Rwanda.

Bamwe bari bambaye nk'abafundi.
Bamwe bari bambaye nk’abafundi.

KCB ni imwe muri banki ikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ikaba ifite ubunararibonye mu by’amabanki harimo no guhanga udushya kuko yavutse muri Nyakanga 1896 nk’ishami rya Banki Nkuru y’Ubuhinde ry’i Mombasa.

Uretse Kenya yatangiriye, ubu KCB ikorera mu Bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Uganda na Sudani y’Epfo.

Aba bari bambaye nk'abanyamategeko.
Aba bari bambaye nk’abanyamategeko.

Andi mafoto menshi

Aba nabo ni abakozi bambaye imyambaro itandukanye n'iyo bari basanzwe bambara.
Aba nabo ni abakozi bambaye imyambaro itandukanye n’iyo bari basanzwe bambara.
Hari abambaye nk'abanyamadini.
Hari abambaye nk’abanyamadini.
Uwo yari yambaye nk'umuganga.
Uwo yari yambaye nk’umuganga.
Abamotari nabo bahawe agaciro.
Abamotari nabo bahawe agaciro.
Abacururiza ku dutaro nabo ntibibagiranye.
Abacururiza ku dutaro nabo ntibibagiranye.
Abarwanya ruswa nabo bari bazirikanywe.
Abarwanya ruswa nabo bari bazirikanywe.
Iyo ni yo myenda bakoranye umunsi wose.
Iyo ni yo myenda bakoranye umunsi wose.
Uwo yari yiganye abafundi.
Uwo yari yiganye abafundi.
Aba nabo bahaye agaciro abakinnyi.
Aba nabo bahaye agaciro abakinnyi.
ABasigana ku magare nabo bari babukereye.
ABasigana ku magare nabo bari babukereye.
Aba bo bahaye agaciro abakora muri serivise z'indege.
Aba bo bahaye agaciro abakora muri serivise z’indege.
Abakozi ba KCB kandi bahaye agaciro abakora mu bucuruzi bw'amata.
Abakozi ba KCB kandi bahaye agaciro abakora mu bucuruzi bw’amata.
Abakora mu mahoteli nabo bazirikanywe.
Abakora mu mahoteli nabo bazirikanywe.
Uwo nawe yaje ameze nk'umucuruzi w'imbuto.
Uwo nawe yaje ameze nk’umucuruzi w’imbuto.
Aba bo bahaye agaciro abacuruzi ba za mituyu.
Aba bo bahaye agaciro abacuruzi ba za mituyu.
Ba gafotozi nabo ntibibagiranye.
Ba gafotozi nabo ntibibagiranye.
Abakora mu marestora nabo babazirikanye.
Abakora mu marestora nabo babazirikanye.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

ko mutambaye c nk’abashumba cg mayibobo?

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

ibi byagaragajwe ni byiza,ark imikorere yabamwwe mu bakozi bayo Hano I gisenyi iteye akangire kbsa,especialement kuri reception kbsa, mbegumugore wee, ahh go ahead my Bank

alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2016  →  Musubize

KCB irini kosora muri Banking with to gether

mitari protais yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

twamaganye abo batekamutwe ba banyakenya,service batanga nta kigenda,ibyo bavuga sibyo bakora kandi kora ndebe iruta vuga numwe,twe i RUSIZI abayicishamo umushara baradutesheje niba n’andi mashami ari uko simbizi?

MAGORWA yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

birababaje mwibagiwe ingabo ziguhugu koko?

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Mwibagiwe Agronome,ubutaha muzabyibuke

Kamanayo yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

ariko koko mwibagiriwe iki mwarimu cg ni uko muzi ko bagana umwarimu Sacco anyway babagiriye akamaro nibo mukesha izo care and analytical thinking ntimukabibagirwe

nishimwe yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Ni agakoryo kuko abo bose muhuriye ko muri abakozi ikindi nibo ba clients banyu nanjye mbonye abamotar mwaratwibutse Hahahah

Congz kuri KCB

Remy yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ibi ntago aribyo dukeneye. kwambara nka twe se mudahinduye imikorere bivuze iki? ejo bundi connections zanyu zari zapfuye ariko ntimwanamanika agatangazo ngo nibura muinforminge abaclients

john yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ibyo mwakoze ni byiza, gusa bizarushaho kugira agaciro kandi tubibonemo ni munoza imikorere yanyu mugakemura ikibazo cy’imirongo miremire ibba kuri za guichet zanyu, mwongera abakozi kdi n’abo musanganywe mukabigisha gukora vuba kandi neza. Imana ibishimire!

Individu yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

ni byiza , KCB making Difference

uwitonze francis yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Mbega KCB I’m so so surpluses, i can not understand this kind of marketing, KCB knows how marketing is done,

I m very happy with KCB is on top grade on customers value and critical marketing strategies

wonderful KCB go ahead..........................

julienne yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka