Abanyamuryango ba FPR/INKOTANYI binenze kudatanga imisanzu

Abanyamuryango ba FPR/INKOTANYI bo mu Karere ka Rutsiro binenze kubera ko batabashije gutanga imisanzu bari bariyemeje.

Ku wa 02 Gicurasi 2016 abo banyamuryango bateranye mu nama y’inteko rusange, ubugenzuzi bugaragaza ko hinzjiye imisanzu ingana na miliyoni 27 gusa muri miliyoni 67 bari bariyemeje gutanga mu gihe cy’imyaka 5 basanga ari inenge bagomba gukosora.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Rutsiro yasabye abanyamuryango bayo kwikubita agashyi bagatanga imisanzu.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Rutsiro yasabye abanyamuryango bayo kwikubita agashyi bagatanga imisanzu.

Umuyobozi Wungirije wa FPR/INKOTANYI mu Karere ka Rutsiro, Niyonzima Tharcisse, yavuze ko bigayitse kuba imisanzu batanze itanagera kuri kimwe cya kabiri cy’iyo bari biyemeje.

Yagize ati "Imisanzu twari twariyemeje gutanga ntitwayitanze uko twari twarabyiyemeje. Birumvikana ntibishimishije nk’abanyamuryango ba RPF ariko twafashe ingamba ku buryo twakwikubita agashyi tukayongera."

Abanyamuryango bahagarariye abandi baturutse mu mirenge na bo binenze kubera iyo misanzu mike bakaba bavuga ko bagomba kwikubita agashyi kugira ngo imisanzu yiyongere.

Kayitani, Umuyobozi wa FPR mu Murenge wa Murunda, yagize ati "Rwose na Pasiteri mu rusengero abonye abakirisitu badatanga amaturo yavuga ko ari ikibazo! None se twebwe dukorera umuryango turi abanyamuryango b’ukuri?cyangwa turabeshya!"

Hon. Mureshyankwano Marie Rose, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama y’intek rusange ya FPR INKOTANYI mu Karere ka Rutsiro, yasabye abanyamuryango bayo kwitangira umuryango kugira ngo ukomeze gutera imbere.

Umurenge wa Ruhango ni wo watanze amafaranga menshi aho batanze abarirwa muri miliyoni 2 n’ibihumbi 123 na 267.

Naho Umurenge wa Mushubati ni wo uherukira indi n’ ibihumbi 132 mu gihe ayatanzwe yose hamwe mu Karere ka Rutsiro kagizwe n’imirenge 13 abarirwa muri miliyoni 27.

Uretse imisanzu itaratanzwe nk’uko bikwiye, hanagarutswe ku bindi bitagendaneza bikwiye kongerwamo ingufu, birimo nko kongera abanyamuryango mu mirenge itandukanye, isuku nke ndetse n’ imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka