Bashyinguye abiganjemo abishwe n’Abarundi

Abatutsi bishwe n’abarundi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, bakomeje gushyingurwa n’ababo mu cyubahiro.

Mu gihe buri Mata guhera mu 1995 usanga hashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Ruhango abashyungurwa usanga biganjemo abishwe n’impunzi z’Abarundi zabaga mu Rwanda.

Bashyinguye mu cyubahiro imibiri irenga 500 yiganjwemo abishwe n'impunzi z'Abarundi zari mu Rwanda.
Bashyinguye mu cyubahiro imibiri irenga 500 yiganjwemo abishwe n’impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda.

Ku wa 01 Gicurasi 2016, mu Murenge wa Kinazi muri ako karere, abaharokokeye bahashyinguye imibiri y’ababo 568, yavanywe ahitwa Rubona na Gisari, yari yarajugunywe mu byobo n’imisarane, bikavugwa ko Abarundi bagize uruhare rukomeye mu kwicwa ku izo nzirakarengane.

Iyo mibiri yashyinguwe mu rwibutso rushyinguwemo indi mibiri isaga ibihumbi 60, yakuwe mu cyoba cya CND cyari ngo cyaracukujwe na Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Ntongwe, Jacque Kagabo.

Bunamira abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.
Bunamira abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko bishimiye cyane kuba ababo bakomeje gushyingurwa mu cyubahiro, bagashimira Leta ikomeje kubaba hafi kugira ngo bage babasha kwibukira ababo ahantu hameze neza.

Samuel Dusengiyumva, waharokokeye, agira ati “Ubundi twahoranaga intimba yo kutabashyingura. Ariko ubu turaruhutse, gusa turasaba ko Abarundi bagize uruhare mu gupfa kw’abacu bakurikiranwa bakabiryozwa. ”

Abarokokeye i Rubona na Gisari bavuga ko Abarundi b’impunzi zahabaga zakoze ubugome buhambaye, aho wasangaga abagabo bica abatutsi abagore babo na bo bakabaza inyuma n’imbabura bakotsa imitima y’abo bamaze kwica bakayirya.

Hon Donatille Mukabalisa yijeje abarokotse ko ikibazo cy'impunzi z'Abarundi zakoze Jenoside mu Rwanda kirimo gukurikiranwa.
Hon Donatille Mukabalisa yijeje abarokotse ko ikibazo cy’impunzi z’Abarundi zakoze Jenoside mu Rwanda kirimo gukurikiranwa.

Gusa ngo bagashengurwa n’uko kugeza ubu batari bafatwa ngo bashyirwe ahagaragara na bo baryozwe ubu bugome ndengakamere bakoze.

Hon Mukabalisa Donatille, Peresidante w’Inteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda kimaze igihe kivugwa hirya no hino mu gihugu, gusa ngo inzego zitandukanye zirimo kugikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko nkubu Bourgmestre Kagabo wamaze abantu uwamutwereka koko!! Abana batuvugirizaga induru ku misozi ndetse bakadutera n’amabuye nabo barakuze babaye abagabo ntiwarora...Imana irabarora kdi one day muzabona ingaruka zabyo.

elias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Uwahoze ari conseil wa Nyakabungo-Ruhango witwa Ndege n’umuhungu we Emmanuel wari president wa CDR, Gatera wo mu gacuriro n’izindi nterahamwe zo muri kariya gace bishe imiryango y’abatutsi barayimara n’ubugome bwinshiii ariko bibereye mu ngo zabo mu mahoro bararya bakaryama kdi ingengabitekerezo ya genocide iracyabuzuye ubwonko. Ntagishengura umutima nko guhura nabantu nkaba nibyo bakoze.

ruru yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Interahamwe ziragapfa ziragashira kwisi. Ariko se, igihe twashyinguriye ubu ntitumaze kurenza miliyoni y’abatutsi bishwe muri genocide?

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

ARIKO ABATUTSI BAGOKA KOKO! KUBONA IMPUNZI NAZO ZAJE ZIHUNGA NA KARAGO KUMUTWE ZIKICIRA ABATUTSI MU GIHUGU CYABO KOKO!BIRARENZE PE! NTA KUNDI IMANA YONYINE IZABAHORERA.

KEDY yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka